Bizagera i Musanze na Kigali: Abahanzi barenga 10 bazaririmba mu #KwitaIzina

Imyidagaduro - 11/08/2026 7:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Bizagera i Musanze na Kigali: Abahanzi barenga 10 bazaririmba mu #KwitaIzina

Musanze na Kigali hagiye kongera kuba ihuriro ry’imyidagaduro mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira abitabira umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi, aho abahanzi barenga 10 bo mu Rwanda ndetse n’umuhanzi wo mu mahanga bazasusurutsa abitabiriye ibikorwa bizaherekeza uyu muhango.


Kwita Izina abana b’ingagi bimaze kuba kimwe mu bikorwa bikomeye u Rwanda rwifashisha mu kwerekana ubushobozi bw’igihugu mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo.

Ariko uko imyaka ishira, uyu muhango uragenda urenga kuba igikorwa cyo kwita amazina abana b’ingagi gusa. Ni umwanya uhuza abantu b’ingeri zitandukanye, ukaba n’ahantu umuco nyarwanda, imyidagaduro n’ubukerarugendo bihurira.

Mu myiteguro y’uyu mwaka, abategura ibi bikorwa batangaje ko mbere na nyuma y’umuhango wo Kwita Izina izarangwa n’ibitaramo bitandukanye bizabera mu Mujyi wa Musanze no mu Mujyi wa Kigali, ndetse hakaba hakomeje gutekerezwa ku bindi bikorwa byakongerwa muri Rubavu.

Ibi byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2026.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko Musanze, nk’Akarere kazakira ibikorwa by’ingenzi bya Kwita Izina, hateguwe ibitaramo bigamije gususurutsa abazitabira uyu muhango.

Yavuze ko ku wa 3 Nzeri 2026 hazaba igitaramo kuri Stade Ubworoherane, mu gihe ku munsi nyirizina wa Kwita Izina hazaba n’ibindi bikorwa by’umuziki bizatangira mu gitondo.

Ati: “Igitaramo cya mbere kizaba kandi hazaba hari abahanzi bo ku rwego rwo hejuru, abantu bazitabire. Tariki 3 Nzeri 2026 naho dufite igitaramo kuri Sitade Ubworoherane, ndetse no ku munsi nyirizina wo Kwita Izina, umuziki tuzatangira kuwumva guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.”

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko ibi bikorwa bitazagarukira mu Majyaruguru gusa, kuko na Kigali izakira igitaramo kijyanye n’ibi birori, ndetse hakaba hakomeje kuganirwa ku buryo n’ahandi hongerwa ibikorwa.

Ati: “Hari n'ikindi gitaramo nzi kizaba muri Kigali, kuko tutiharira ibitaramo twenyine mu Majyaruguru. Ariko ku bufatanye na RDB turi no gutekereza niba hari ikindi cyakwiyongeramo hagati aho kijyana na Rubavu.”

Ibi bivuze ko abitabira Kwita Izina batazaba bafite gahunda yo kwitabira umuhango wo ku Kinigi gusa, ahubwo bazagira amahirwe yo gukomeza kwidagadura no gusura ahandi hateguwe ibikorwa bijyanye n’uyu muhango.

Abahanzi barenga 10 bazaririmba ku munsi wa Kwita Izina

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation), Eugène Mutangana, yavuze ko ku munsi nyirizina wo Kwita Izina hateganyijwe umuziki uzatangwa n’abahanzi benshi.

Yatangaje ko abahanzi barenga 10 bo mu Rwanda bazaririmba mu Kinigi, ahazabera umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 21.

Ati: “Umunsi wo Kwita Izina hari abahanzi barenga 10 bazaririmba mu Kinigi bo mu Rwanda. Kandi ni babandi tuzi y'uko mukunda, rero muzaze umunsi uzaba umeze neza.”

Ntabwo ari abahanzi bo mu Rwanda gusa bazaba bari muri ibi bikorwa, kuko Mutangana yanatangaje ko ku itariki ya 5 Nzeri 2026 hazaba hari n’umuhanzi wo mu mahanga.

Uyu muhanzi ariko ntazaba ari we wenyine uzasusurutsa abitabiriye, kuko azafatanya n’abahanzi nyarwanda.

Ati: “Hari n'umuhanzi wo mu mahanga uzaba uhari tariki 5 Nzeri 2026 ariko azaba ari kumwe n'abanyarwanda, ntabwo azaririmba wenyine, hari n'abanyarwanda bazaririmba uwo munsi.”

Nubwo amazina y’aba bahanzi ataratangazwa, ibyatangajwe biratanga ishusho y’uko Kwita Izina 2026 iteganyijwe kuba umwanya w’imyidagaduro uzahuza amazina akomeye mu muziki nyarwanda ndetse n’umuhanzi mpuzamahanga.

Kuki umuziki ufite umwanya muri Kwita Izina?

Iyo umuntu yumvise Kwita Izina, igitekerezo cya mbere gishobora kuba ingagi zo mu Birunga, Kinigi n’ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ariko uyu muhango umaze imyaka 21 ubaye urubuga runini rwo kwakira abantu baturuka mu bihugu bitandukanye, abashoramari, abahanzi, abayobozi n’abakunzi b’ubukerarugendo.

Ni muri uwo murongo ibikorwa by’imyidagaduro bishyirwa muri gahunda.

Umushyitsi ushobora kuza mu Rwanda agamije kwitabira Kwita Izina, ariko urugendo rwe ntirugarukira ku muhango wo ku Kinigi.

Ashobora gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, akagera mu bindi bice by’igihugu, akitabira ibikorwa by’umuco cyangwa imyidagaduro, akagura ibicuruzwa bitandukanye ndetse akanakoresha serivisi z’ubucuruzi.

Ni ukuvuga ko igitaramo kimwe gishobora kuba kirenze umwanya wo kuririmbamo no kubyina; gishobora kuba igice cy’urugendo rw’umukerarugendo n’uburyo amafaranga yinjira mu gihugu akomeza kuzenguruka mu nzego zitandukanye.

Kwita Izina mu ishusho y’ubukerarugendo bw’u Rwanda

Imibare y’ubukerarugendo y’u Rwanda igaragaza ko uru rwego rukomeje kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu.

Mu 2025, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 685 z’amadolari, buvuye kuri miliyoni 647 z’amadolari mu 2024.

Muri uwo mwaka kandi, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo miliyoni 1,49, umubare wariyongereyeho 9% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Iyo mibare itanga ishusho y’impamvu ibikorwa bikomeye nka Kwita Izina bihabwa umwanya munini.

Umushyitsi ntazaza kureba ingagi gusa, ngo ahite asubira iwabo. Igitekerezo ni uko urwo rugendo rushobora kumuhuza n’ibindi bikorwa n’ahandi hantu hatandukanye mu gihugu.

Musanze ishobora kumwakira mu bikorwa by’imyidagaduro, Kigali ikamwakira mu bikorwa by’umuco n’imyidagaduro, mu gihe n’ahandi mu gihugu ashobora gusura ahantu nyaburanga, akamenya amateka n’umuco w’u Rwanda cyangwa akitabira ibindi bikorwa.

Umuziki nk’ikiraro hagati y’ubukerarugendo n’umuco

Mu myaka ishize, umuziki wagiye urushaho kugira uruhare mu bikorwa binini by’ubukerarugendo n’umuco.

Umuhanzi ashobora gutuma umuntu afata icyemezo cyo kujya ahantu runaka kubera igitaramo, ariko na none igitaramo gishobora gutuma uwaje mu gihugu arushaho kumenya umuco waho.

Ni yo mpamvu ibikorwa bizaherekeza Kwita Izina bifite ishusho irenze gususurutsa abashyitsi.

Ku bahanzi nyarwanda, ni urubuga rwo kwerekana impano zabo imbere y’abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ku Rwanda nk’igihugu cyakira ba mukerarugendo, ni uburyo bwo kongera ibikorwa umushyitsi ashobora kwitabira mu gihe ari mu gihugu.

Ku bacuruzi, amahoteli, restaurants, abatwara abantu n’abandi batanga serivisi, ni amahirwe yo kubona abakiliya benshi mu gihe cy’ibirori.

Kuva ku ngagi kugera ku gitaramo

Kwita Izina 2026 irimo gutegurwa mu buryo bugaragaza uko uyu muhango umaze kwaguka ukava ku gikorwa cyo kwita amazina abana b’ingagi gusa, ukaba urubuga ruhuza ubukerarugendo, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, umuco n’imyidagaduro.

Kuva ku bikorwa biteganyijwe i Musanze, igitaramo kuri Stade Ubworoherane ku wa 3 Nzeri, kugeza ku bahanzi barenga 10 bazaririmba ku munsi nyirizina wa Kwita Izina, gahunda y’uyu mwaka igaragaza ko abitabira ibi birori bazagira byinshi byo gukora no kwishimira.


Byatangajwe ko abahanzi barenga 10 bazaririmba mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ugiye kuba ku nshuro ya 21 /Ifoto yafashwe muri 2025, ubwo abantu mu ngeri zinyuranye bitaga amazina abana b'ingagi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...