Kuri iki Cyumweru, Bugesera FC yari iri mu bihe bibi muri Shampiyona yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 bya Rugangazi Prosper na Byishimo Valua, mu gihe Habimana Yves ari we batsinze igitego cy'ihoza marira kuri Rayon Sports.
Nyuma y'umukino, umutoza Banamwana Camarade wa Bugesera yavuze icyatumye bitsinda uyu mukino ndetse yishongora kuri Rayon Sports yari yatangaje mbere y'umukino ko batibagiwe ibyababayeho muri Shampiyona ishize ndetse ko usibye penaliti babonye nta handi Gikundiro yari bukure igitego.
Ati: "Rayon Sports yari yatangaje ko itibagiwe iby'umwaka ushize, ariko natwe ntitwari twarabyibagiwe. Twari tumaze iminsi mu bihe bibi, icy'ingenzi twakinnye neza, Rayon Sports twayirushije. Urebye igitego cya kabiri Byishimo Valua w'imyaka 18 yatsinze, ni igitego cyiryoshye. Usibye iriya penaliti nta handi Rayon Sports yari kubonera igitego."
Mu mukino hagati, umutoza Camarade yahawe ikarita y'umuhondo iturutse ku kutishimira penaliti Rayon Sports yabonye yahise inabyara igitego ku ruhande rwa Gikundiro.
Banamwana yatangaje ko ubu nta rwitwazo Rayon Sports ifite rwo gutsindwa umukino ndetse ko bakwiye kwemera, bitandukanye n'ibyo umwaka w'imikino ushize ubwo Rayon Sports yatsindwana ibitego 2-1 mu mukino wateje impaka nyinshi.
Yagize ati: "Ubushize bitwaje umuntu [Umusifuzi Ngaboyisonga Patrick] bitwaje ko ari we watumye batsindwa, ariko uyu munsi baremera ko batsinzwe. Ahasigaye turebe imikino ikurikira."
Umutoza wa Bugesera yongeyeho ko Gikundiro ari ikipe ikomeye ariko icika intege mu gice cya kabiri cy'umukino. 'Rayon Sports ni ikipe nziza, ni ikipe y'abafana benshi, urayitsinda wataha ukaryama ugasinzira, ukaruhuka. Mu mikinire, Rayon Sports icika intege mu gice cya kabiri, ni nayo mpamvu mwabonye ko njye nahise nsatira izamu ryayo, ndetse mpita ninjiza igitego."
Camarade yashimiye ubuyobozi bwa Bugesera FC ko mwamufashije mu gutegura uyu mukino. Ati: "Abayobozi baradushyigikiye, tumaze iminsi muri Hotel twatsindiyemo Rayon Sports umwaka ushize. Twabyiyumvagamo kandi umusaruro w'ibitego 2-1 usa n'uw'umwaka ushize nubwo harimo itandukaniro cy'uko umukino utabaye iminsi ibiri."
Bugesera FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 ariko yari imaze imikino itatu yikurikiranya itsindwa. ubu Bugesera iri ku mwanya wa 11 n'amanota 13, izagaruka mu kibuga icakirana na AS Kigali mu mpera z'iki Cyumweru.
