Ni icyumweru cya kabiri cy’urubanza rwa Diddy ukurikiranyweho ibyaha byo gucuruza abantu ku buryo bushingiye ku gitsina. Kuri uyu munsi hateganyijwe ibintu bikomeye mu rubanza harimo gushyiraho inteko y’abacamanza (jury) ndetse no gutangira gusoma imvugo z’uruhande rw’ubushinjacyaha n’uruhande rw’ubwunganizi.
Gutoranya inteko y’abacamanza (jury) ni cyo kigiye gukurikiraho kuri uyu munsi. Hari abantu 43 bagomba gusuzumwa, intego ikaba ari ugutoranyamo abantu 18: abacamanza 12 bazakurikiranira hafi urubanza, hamwe na 6 b’abasimbura bazakoreshwa mu gihe hari abakurwa mu rubanza ku mpamvu zitandukanye.
Uruhande rwunganira Diddy ruvuga ko iki gikorwa cyo gutoranya abacamanza cyakagenze vuba kandi cyoroshye, dore ko hari amahitamo 16 (preemptive challenges) agomba gukoreshwa mu kugabanya umubare w’abakandida b’inteko y’abacamanza 10 azakoreshwa n’ubwunganizi bwa Diddy na 6 ku ruhande rw’ubushinjacyaha.
Uruhande rwunganira Diddy rwatangiye kugaragaza bimwe mu byo ruzashingiraho mu kwiregura dore ko rwigeze kuvuga mu rukiko ko Diddy atari umunyabyaha ahubwo ari umuntu ukururwa n’imibanire ishingiye ku kwishimisha mu buryo budasanzwe (swinger), ndetse ko ihohoterwa ryamubayeho hagati ye na Cassie ryabaye ku mpande zombi bivuze ko atari we wenyine wabyikoresheje, ahubwo ko Cassie nawe yagize uruhare mu mibanire yakururaga urugomo hagati yabo.
Nibura abatangabuhamya 3 biteganyijwe ko bazahamagarwa n’ubushinjacyaha muri iki cyumweru, nubwo bitaremezwa neza niba kuri uyu wa Mbere.