Ibi
biganiro byageze hirya no hino mu gihugu, aho abayobozi batandukanye baganirije
urubyiruko n’abandi ku mateka y’igihugu, bakabasaba kurinda ibyo igihugu
cyagezeho, kwitabira gahunda zinyuranye, no gutegura ejo hazaza habo.
Mu
myaka ine byakozwemo, ibiganiro bya Miss Jolly byatanze umusaruro ushimishije,
ndetse yagiye ahura n’abantu batandukanye mu rwego rwo kubyagura. Ariko igihe
cyarageze, ibiganiro byarahagaze.
Kuva
mu myaka itanu ishize, Miss Jolly ntiyongeye kubivugaho mu itangazamakuru,
ibintu byatumye bamwe bibaza icyatumye bihagarara.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Miss Mutesi Jolly yasobanuye ko buri mushinga ufite
igihe utangirira n’igihe urangirira. Yongeraho ko mu gihe cyose yakongera
gukomeza ibi biganiro, azabimenyesha sosiyete.
Ibiganiro
bya “Inter-Generation Dialogue” byabereye muri kaminuza zitandukanye no mu bigo
by’urubyiruko, birimo i Kigali, Musanze, Rubavu n’ahandi, bikaba byaragaragaje
uruhare rwa Miss Jolly mu gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu
iterambere ry’igihugu.
Ibiganiro
bya “Inter-Generation Dialogue” byari bifite uruhare runini mu gufasha
urubyiruko mu buryo butandukanye.
Urubyiruko
rwabonaga uburyo bwo kumenya amateka y’igihugu, ibyo cyagezeho n’ingaruka z’ibyakozwe
mu bihe byashize. Ibi bikabaafasha gusobanukirwa neza aho bavuye n’icyerekezo
bagomba gufata.
Urubyiruko
rwabaga rufite amahirwe yo kumenya uko rufata ibyemezo byubaka ejo hazaza, haba
mu myigire, imirimo cyangwa ubucuruzi.
Ibiganiro
nk’ibi byatumaga urubyiruko rumenya amahirwe yo kwitabira ibikorwa
by’iterambere ry’igihugu, imishinga y’urubyiruko cyangwa amahugurwa y’ubumenyi.
Muri
make, Inter-Generation Dialogue bwari uburyo urubyiruko rubona amahirwe yo
guhabwa ubunararibonye bw’abakuru, kugira inama z’ingirakamaro, no kumenya aho
bagana mu buzima bwabo n’igihugu muri rusange.
Miss Mutesi Jolly ntiyeruye niba yiteguye gusubukura ibiganiro “Inter-Generation Dialogue” byahuzaga abanyapolitiki n’abandi bayobozi n’urubyiruko
Muri
Kamena 2018, Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Miss Jolly
yaganirije urubyiruko ku nsanganyamatsiko ijyanye n’uruhare rwabo mu
kubungabunga amahoro n’umutekano by’u Rwanda rwifuzwa
Muri
Kamena 2019, Miss Jolly yaganirije urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo binyuze
muri ibi biganiro bya ‘Inter-Generation’ yateguraga