Bishop Alfred Gatabazi wa AER yiyemeje guharanira amahoro mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba

Iyobokamana - 25/05/2025 12:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Bishop Alfred Gatabazi wa AER yiyemeje guharanira amahoro mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba

Itorero Alliance Evangélique au Rwanda (AER) riherutse gutangaza ko Bishop Alfred Gatabazi, uriyobora mu Rwanda, yatorewe kuyobora akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu matora yabereye i Nairobi muri Kenya.

Iri torero ryashimangiye ko ari inshingano ikomeye yahawe, igaragaza icyizere yahawe ku rwego rw’akarere karimo ibihugu birindwi. Ryagize riti: "Turashimira Imana kuri iyi nshingano nshya kandi ikomeye. Duhamagariwe gukomeza kumushyigikira mu masengesho, mu gihe agiye gutangira izi nshingano zo gukorera no guhuza itorero mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba."

Mu kiganiro Bishop Gatabazi yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko yakiriye izi nshingano n’umutima w’ishimwe n’ubwitonzi. Yagize ati: "Umurimo w’Imana si uw’abantu, ahubwo ni igikorwa cyera gishingiye ku kwizera, kubaha no gukorera Umwami Yesu Kristo. Kuba naragiriwe icyizere cyo kwagurirwa imbago ni ikimenyetso cy’uko Umwuka Wera akomeje kwagura umurimo."

Yongeyeho ko nk’abayobozi, basabwa gukura mu bwenge no mu bushishozi kugira ngo bashobore kuyobora umurimo w’Imana neza mu bihe bigoye n’ibyoroshye.

Ati: “Twakiriye rero icyo cyizere nk’ubutumire bwo gukomeza gutanga umusaruro uhamye mu isi y’umwuka n’umubiri.”

Bishop Gatabazi yavuze ko mu nshingano yahawe nk’umuyobozi w’akarere, azibanda ku nkingi eshatu z’ingenzi: guteza imbere ububyutse bw’itorero, kongera ubushobozi bw’abakozi b’Imana no gukora ubuvugizi bufasha mu kubaka amahoro arambye.

Yagize ati: “Harimo no kwifatanya n’abayobozi bo mu bihugu bya East Africa mu bikorwa byo guharanira amahoro, uburenganzira bw’abemera Imana, no gushakira ibisubizo ibibazo bikomereye itorero nk’uko biri mu Burasirazuba bwa Congo (DRC), Sudani y’Epfo n’ahandi.”

Mu gukomeza ivugabutumwa, yavuze ko hateguwe gahunda zirimo kohereza abavugabutumwa n’abamisiyoneri mu bice bitaragerwamo n’ijambo ry’Imana, amahugurwa y’abakozi b’Imana, guteza imbere ububyutse bw’itorero by’umwihariko mu rubyiruko, no gukoresha ikoranabuhanga mu ivugabutumwa.

Agaruka ku kibazo cy’insengero zimwe na zimwe zafunzwe mu Rwanda, Bishop Gatabazi yavuze ko AER itatereranye iri tsinda ry’itorero. Yagize ati: "Dukorana n’inzego za Leta mu rwego rwo gukora ubuvugizi kugira ngo insengero zujuje ibisabwa zibashe kongera gufungura. Tunatanga amahugurwa n’ibikoresho ku nsengero zigikeneye kubahiriza ibisabwa n’amategeko. Dukangurira Abakristo gukomeza gusenga, kwiga Ijambo ry’Imana no gukorera Imana no hagati y’ibihe bikomeye, tubinyujije mu matsinda mato no mu nama z’abayobozi b’imiryango y’itorero….ndetse no gukoresha uburyo bugezweho bwo kwigisha nk’amatsinda y’amasengesho mu ngo no kuri murandasi.

Yashoje avuga ko izi nshingano nshya azihawe azazikora nk’umurimo w’Imana, agamije guteza imbere ubumwe, amahoro no kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku batuye akarere kose ka Afurika y’Iburasirazuba.

Bishop Alfred Gatabazi wa AER aherutse gutorerwa kuyobora iri torero ku rwego rw'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba

Bishop Gatabazi n'abandi bakozi b'Imana ubwo bari i Nairobi muri Kenya

Aramaramaje mu kwagura ivugabutumwa no gufatanya n'abandi bayobozi guharanira amahoro mu Karere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...