Iri torero ryashimangiye
ko ari inshingano ikomeye yahawe, igaragaza icyizere yahawe ku rwego rw’akarere
karimo ibihugu birindwi. Ryagize riti: "Turashimira Imana kuri iyi
nshingano nshya kandi ikomeye. Duhamagariwe gukomeza kumushyigikira mu
masengesho, mu gihe agiye gutangira izi nshingano zo gukorera no guhuza itorero
mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba."
Mu kiganiro Bishop Gatabazi
yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko yakiriye izi nshingano n’umutima w’ishimwe
n’ubwitonzi. Yagize ati: "Umurimo w’Imana si uw’abantu, ahubwo ni igikorwa
cyera gishingiye ku kwizera, kubaha no gukorera Umwami Yesu Kristo. Kuba
naragiriwe icyizere cyo kwagurirwa imbago ni ikimenyetso cy’uko Umwuka Wera
akomeje kwagura umurimo."
Yongeyeho ko
nk’abayobozi, basabwa gukura mu bwenge no mu bushishozi kugira ngo bashobore
kuyobora umurimo w’Imana neza mu bihe bigoye n’ibyoroshye.
Ati: “Twakiriye rero icyo
cyizere nk’ubutumire bwo gukomeza gutanga umusaruro uhamye mu isi y’umwuka
n’umubiri.”
Bishop Gatabazi yavuze ko
mu nshingano yahawe nk’umuyobozi w’akarere, azibanda ku nkingi eshatu
z’ingenzi: guteza imbere ububyutse bw’itorero, kongera ubushobozi bw’abakozi
b’Imana no gukora ubuvugizi bufasha mu kubaka amahoro arambye.
Yagize ati: “Harimo no kwifatanya
n’abayobozi bo mu bihugu bya East Africa mu bikorwa byo guharanira amahoro,
uburenganzira bw’abemera Imana, no gushakira ibisubizo ibibazo bikomereye
itorero nk’uko biri mu Burasirazuba bwa Congo (DRC), Sudani y’Epfo n’ahandi.”
Mu gukomeza ivugabutumwa,
yavuze ko hateguwe gahunda zirimo kohereza abavugabutumwa n’abamisiyoneri mu
bice bitaragerwamo n’ijambo ry’Imana, amahugurwa y’abakozi b’Imana, guteza
imbere ububyutse bw’itorero by’umwihariko mu rubyiruko, no gukoresha
ikoranabuhanga mu ivugabutumwa.
Agaruka ku kibazo
cy’insengero zimwe na zimwe zafunzwe mu Rwanda, Bishop Gatabazi yavuze ko AER
itatereranye iri tsinda ry’itorero. Yagize ati: "Dukorana n’inzego za Leta
mu rwego rwo gukora ubuvugizi kugira ngo insengero zujuje ibisabwa zibashe kongera
gufungura. Tunatanga amahugurwa n’ibikoresho ku nsengero zigikeneye kubahiriza
ibisabwa n’amategeko. Dukangurira Abakristo gukomeza gusenga, kwiga Ijambo
ry’Imana no gukorera Imana no hagati y’ibihe bikomeye, tubinyujije mu matsinda
mato no mu nama z’abayobozi b’imiryango y’itorero….ndetse no gukoresha uburyo
bugezweho bwo kwigisha nk’amatsinda y’amasengesho mu ngo no kuri murandasi.
Yashoje avuga ko izi
nshingano nshya azihawe azazikora nk’umurimo w’Imana, agamije guteza imbere
ubumwe, amahoro no kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku batuye akarere kose
ka Afurika y’Iburasirazuba.