Biramahire Abeddy yanyeganyeje inshundura! Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu Cyumweru gishize

Imikino - 15/12/2025 7:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Biramahire Abeddy yanyeganyeje inshundura! Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu Cyumweru gishize

Biramahire Abeddy ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bitwaye neza mu Cyumweru gishize dore ko yanyeganyeje inshundura mu ikipe ye ya Es Setif yo muri Algeria.

Nk'uko bisanzwe buri wa Mbere InyaRwanda ibagezaho uko Abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bitwaye. Nairobi

United yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya ikinamo Buregeya Prince, ku wa Gatanu yanganyije na Murang’a Seal 1-1.  Uyu myugariro yari yabanje mu kibuga. Kugeza ubu Nairobi United iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa shampiyona ikaba izasubira mu kibuga ikina na Tusker ku munsi w'ejo.

Ku wa Mbere w’Icyumweru gishize ikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry na Bizimana Djihad yegukanye igikombe cya Super Cup itsinze Al-Ahly Benghazi kuri penariti 4-3. Kuri uyu mukino Manzi Thierry yari yabanje mu kibuga mu gihe Djihad we atigeze akoreshwa. Al Ahli Tripoli izatangira shampiyona ku wa Kane ikina na Al Qadisiyah Bani Walid.

Ku wa Gatanu ikipe ya Es Setif yo muri Algeria ikinamo Biramahire Abeddy yatsinze Wafaq Setif ibitego 4-0 mu gikombe cy’igihugu. Uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yari yabanje mu kibuga ndetse ni nawe watsinze igitego cya mbere. Es Setif izasubira mu kibuga ikina na JS Kabylie ku wa Gatanu muri shampiyona.

Al Masry ikinamo Mugisha Bonheur irasubira mu kibuga kuri uyu wa Mbere ikina na Dekernes mu gikombe cy’igihugu Kuri uyu wa Mbere.  

Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi ku wa Gatanu ikipe ya Standard de Liege ikinamo Hakim Sahabo yatsinzwe na Oud-Heverlee Leuven 1-0 muri shampiyona.

Hakim Sahabo ntabwo yigeze akoreshwa Kuri uyu mukino. Kugeza ubu Standard de Liege iri ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa shampiyona ikaba izasubira mu kibuga ikina na Dender ku wa Gatandatu.

Muri iyi shampiyona kandi ku wa Gatandatu ikipe ya Raal La Louviere ikinamo Samuel Gueulette yanganyije na Zulte Waregem 2-2.

Uyu mukinnyi w’Amavubi yari ku ntebe y’abasimbura ariko ntabwo yigeze akoreshwa kuri uyu  mukino. Kugeza ubu Raal La Louviere iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rwa shampiyona ikazasubira mu kibuga ikina na Westerlo ku wa Gatandatu.

Muri shampiyona ya Azerbaijani,ku wa Gatandatu FC Zira ikinamo Mutsinzi Ange yatsinzwe na Shamakhi ibitego 2-1.  Uyu myugariro yari yabanje mu kibuga ndetse nta nubwo yigeze asimbuzwa. Kugeza ubu Zira FK iri ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona ikazasubira mu kibuga ikina na Mil-Mugan ku wa Gatandatu.

Ku munsi w'ejo muri shampiyona ya Cyprus ,ikipe ya AEL Limmasol ikinamo Imanishimwe Emmanuel’Mangwende’  yanganyije na Olympiakos 0-0. Nk’ibisanzwe uyu myugariro yabanje mu kibuga ndetse nta nubwo yigeze asimbuzwa. Kugeza ubu AEL Limmasol iri ku mwanya wa 7 ku rutonde rwa shampiyona ikaba izasubira mu kibuga ikina na AEK Larnaca ku wa Mbere.

Biramahire Abeddy yishimira igitego yatsinze


Abeddy yanyeganyeje inshundura 







Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...