Ubushinjacyaha bwatangaje
ko ifatwa rya Habiyambere rifitanye isano n’icyaha cyo gutanga itangazo ry’ibinyoma ry’umutungo mu Biro by’Umuvunyi. Ku
bijyanye na Ingabire, kugeza ubu ntiharagaragazwa niba ibyo ashinjwa bifitanye
isano n’ibyo yaba yaratangaje ku nkomoko y'umutungo we.
Izi dosiye zombi zongeye
kuzamura impaka mu baturage n’abasesengura ibya politiki, ku bijyanye n’abemerewe kugenzurwa, impamvu bigaragara nk’ingenzi, ndetse
n’icyo amategeko ateganya ku muntu
wananiwe gusobanura inkomoko y’umutungo afite.
Ni
bande bagomba gutanga itangazo ry’umutungo?
Hashingiwe ku itegeko
ryo mu 2021 rigenga itangazwa ry’umutungo, abakozi ba Leta bo mu nzego zo
hejuru basabwa gutanga itangazo
ry’umutungo bakoresheje ikoranabuhanga, buri mwaka bitarenze itariki ya 15 Gicurasi,
rigashyikirizwa Ibiro by’Umuvunyi.
Abo bireba barimo:
- Perezida wa Repubulika, Minisitiri
w’Intebe, ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta;
- Abakuru b’Inteko Ishinga Amategeko,
abacamanza, n’abayobozi bakuru b’inzego z’ubutabera;
- Abagize Ingabo z’u Rwanda (RDF),
Polisi y’u Rwanda n’abacungagereza;
- Abacamanza, abashinjacyaha,
abagenzuzi b’imari, n’abakozi b’amashyaka ya politiki;
- Abakozi ba Leta bashinzwe imari
n’umutungo wa Leta, n’abanditsi b’inyandiko mpamo;
- Abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku
rwego rw’umurenge kugera ku mudugudu.
Itangazo rigomba
kugaragaza:
- Ubwoko bw’umutungo n’agaciro kawo;
- Aho uherereye (mu gihugu cyangwa mu
mahanga);
- Inkomoko yawo n’igihe waguriwe.
Iyo umuntu afite uwo
bashyingiranywe ku buryo bahuriye ku mutungo cyangwa bafite umutungo rusange,
ategetswe gutangaza n’umutungo w’uwo mugabo/mugore we, kimwe n’uw’abana bafite munsi
y’imyaka 18 y'amavuko.
Ni
nde ukurikirana iyo hagaragaye umutungo ushidikanywaho?
Umujyanama w’Umuvunyi Mukuru, Nkurunziza Jean Pierre, avuga ko itegeko
rigenga ruswa n’itangazwa ry’umutungo riha Umuvunyi uburenganzira bwo
kugera ku makuru y’imari y’umuntu ashidikanywaho, yaba yemerewe gutanga
itangazo cyangwa atabigomba mu mategeko.
Yagize ati: “Iyo hagaragaye impinduka zitumvikana mu
mutungo watangajwe, cyangwa amakuru y’amabanki, ubuhamya, n’ibimenyetso
bigaragaza ko hari icyuho hagati y’ibyatangajwe n’imibereho y’uwo muntu,
Umuvunyi ashobora gutangiza iperereza.”
Yongeraho ko hari igihe umutungo wandikwa mu mazina y’abandi bantu
bafite isano n’ukekwa — nk’inshuti, abavandimwe, cyangwa ababyeyi —
kugira ngo hatagaragara nyir’umutungo nyakuri.
Iyo itangazo ryatanzwe
n’abakozi bashinzwe imari, umutungo, kurwanya ruswa cyangwa kugenzura
abayobozi, rishyikirizwa Sena,
hakurikijwe amabwiriza yihariye agenga kurwanya ruswa.
Ni
izihe ngaruka zigera ku muntu utubahirije iri tegeko?
Amategeko ateganya ko
umuntu watinze kugaragaza umutungo cyangwa
gukosora amakosa ku mpamvu zumvikana — nk’uburwayi cyangwa ubutumwa bwa
Leta mu mahanga — ashobora kongererwa igihe cyo gutanga itangazo.
Ariko iyo umuntu yirengagije ko agomba kugaragaza umutungo, yatangaje igice
cyawo, cyangwa yananiwe gusobanura aho yawukuye, Umuvunyi cyangwa Sena
bashobora kohereza dosiye mu
bugenzacyaha hagatangizwa iperereza ryimbitse.
Ese
n’utari ku rutonde rw’abagomba gutangaza umutungo yakurikiranwa?
Nk’uko bitangazwa na Murangira Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), RIB
ifite ububasha bwo gutangira iperereza
ku muntu uwo ari we wese, n’ubwo yaba atabigomba mu mategeko.
Ati: “Dushobora gutangiza dosiye igihe icyo ari
cyo cyose, bitewe n’ikirego cyatanzwe cyangwa amakuru twakusanyije dushingiye
ku bushobozi bwacu bwo gutahura ibyaha.”
Urwego rw’Umuvunyi
rukorana bya hafi n’izindi nzego zirimo Banki
Nkuru y’u Rwanda (BNR), Ikigo
cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe Iperereza ku Makuru y’Imari (RFIU), banki n’ibigo by’imari, RIB n’Ubushinjacyaha Bukuru, mu rwego rwo kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano n'ubukungu.