Amakuru y’ubu bukwe
yemejwe na TMZ, aho batangaje ko byari ibirori bituje byitabiriwe n’inshuti za
hafi n’abagize umuryango, barimo Ashley Benson n’umugabo we Brandon Davis.
Mbere yo gukora ubukwe,
Stewart na Meyer bari bamaze igihe kinini bari mu rukundo. Batangiye kugaragaza
urukundo rwabo ku mugaragaro mu Ukwakira 2019, ubwo bashyiraga amafoto yabo ku
mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’imyaka ibiri, mu 2021, Meyer yamusabye ko
bakwibanira, Stewart abwira itangazamakuru ko byamutunguye, ariko bikanamunezeza
cyane.
Mu kiganiro yagiranye na Howard Stern Show, Stewart yasobanuye
uko Meyer yamusabye ko babana, agira ati: “Sinari niba ari njye
ugomba gusaba, cyangwa ari we… turabizi ko iyo ari abakobwa babiri biba bigoye
kumenya uwumva ko akwiriye gukora igikorwa runaka kijyanye n’imyumvire
y’igitsina. Ariko Dylan we yahise abikora, byari ibintu byiza cyane kandi
byuzuye urukundo.”
Kristen Stewart kandi
yigeze kuvuga uko bwa mbere yabwiye Dylan ko amukunda. Yagize ati:
"Byari nijoro turi mu kabari gacirirtse, inshuti ze zari zihari, ariko
maze kuvuga nti ‘Ndagukunda cyane’. Sinabitekereje kabiri, byari ibintu
bisanzwe ariko byaturutse ku mutima."
Nubwo aba bombi
bagerageje kugumana umubano wabo mu ibanga, bagiye bagaragariza isi uburyo
bakundana binyuze mu butumwa butandukanye, cyane cyane kuri Meyer wigeze
kwandika ati:
“Ndakwikundira kurusha amabara yose, ukwezi kose, n’injangwe zose z’i Los
Angeles... Ndakwikundira kurusha pizza yo muri Domino’s iyo natwawe, kurusha
tacos zo kwa Ricky iyo numva mfite isesemi…”
Mu ntangiriro za 2022,
Stewart yari yabwiye Stephen Colbert ko atari umuntu wategura ibintu cyane,
agira ati:
"Dushobora kuzarushinga tutateguje, tugahita tubikora tugategura ibirori
nyuma. Ntabwo ndi umuntu uzi gutegura ibintu byinshi, no gutegura ifunguro rya
nijoro birangora."