Bibaye byaba ari byiza- Yvan Muziki asubiza abibaza ko akundana na Marina –VIDEO

Imyidagaduro - 12/12/2025 1:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Bibaye byaba ari byiza- Yvan Muziki asubiza abibaza ko akundana na Marina –VIDEO

Mu gihe amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bivuga ko yaba ari urukundo rushya ruri kuvuka hagati ya Yvan Muziki n’umuhanzikazi Marina, uyu muhanzi wigaruriye imitima y’abakunda injyana gakondo yongeye gutanga igisubizo cyumvikanisha ko baramutse bakundanye, ntacyo byaba bitwaye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Yvan Muziki yavuze ko adatungurwa n’uwakeka ko yaba akundana na Marina, cyane ko ngo bari inshuti zikomeye kandi zamaze imyaka myinshi zihuza mu buhanzi no hanze yabwo.

Yagize ati “Ntacyo bitwaye. Byaba ari byiza. Ni ukugira inshuti, kandi ukagira inshuti nziza, hari icyo bitwaye se? Kuri njyewe byarenze no kuba inshuti ahubwo ambera n’umuvandimwe, icyo n’icyo abantu bagomba kumenya.

Ni amagambo asa n’ayatunguye bamwe, cyane ko ari ku nshuro ya mbere Yvan Muziki avuga mu buryo bwisanzuye uburyo afata Marina n’ukuntu umubano wabo wagiye wagutse no gufashanya mu muziki.

Mu myaka ibiri ishize, hirya no hino humvikanye amajwi n’ibitekerezo bivuga ko Yvan na Marina baba barenze kuba inshuti. Awugarutseho, Yvan yemeje ko ibyo yabibonaga, ariko agahitamo guceceka kuko kumva abantu batandukanye bavuga ibyo bashaka ari ikintu gisanzwe mu buzima bw’umuhanzi.

Yabivuze mu magambo ye ati “Hari ababiducyetseho, hari ababivugaga. Gusa, ntabwo byabuzaga ko abantu babizanamo ibindi bashatse ariko uraceceka. Narabibonaga, nkahitamo guceceka. Ni inshuti yanjye bisanzwe.”

Uyu muhanzi avuga ko icyamuhaga ituze ari uko we na Marina ubwabo bazi uko bahagaze, bityo ibyo abantu bavuga ntibihindure umutima.

Uretse kuba inshuti za bugufi, Yvan Muziki na Marina bamaze gukora indirimbo zirenze ebyiri, ndetse anavuga ko ari umwe mu bantu be ba hafi yitabaje kuri Album ye “Inganzo Ntahangarwa” azamurika muri Gashyantare 2026.

Yvan Muziki ari mu bahanzi batangiye kwagura umuziki gakondo mu buryo bugezweho butuma ugera ku bantu benshi, mu gihe Marina ari umwe mu bahanzikazi bakora Afrobeat n’izindi njyana mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Ubufatanye bwabo mu ndirimbo n’ibitaramo bwagiye butuma benshi bababona nk’abafite imbaraga zihurizwa hamwe n’ubuvanganzo bwihariye.

Abakurikiranira hafi umuziki bavuga ko umubano nk’uyu, haba mu buhanzi cyangwa no mu buzima busanzwe, ari wo ukunze kubyara ibitekerezo bishya n’indirimbo zikomeye.


Yvan Muziki, umwe mu bahanga mu njyana gakondo, yavuze ko umubano we na Marina “warambye kurusha inshuti zisanzwe”, avuga ko yamubera n’umuvandimwe mu rugendo rwe rw’umuziki

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA YVAN MUZIKI

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘UTE’ YA YVAN MUZIKI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...