Biba gacye! Ibirori bya Miss Naomie byitabiriwe na ba Nyampinga batandatu - VIDEO

Imyidagaduro - 26/10/2026 10:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Biba gacye! Ibirori bya Miss Naomie byitabiriwe na ba Nyampinga batandatu - VIDEO

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie, yakorewe ibirori byo kwitegura kwibaruka imfura ye, byahurije hamwe inshuti, umuryango ndetse na ba Nyampinga batandatu, mu birori byagaragaje ubusabane n’ibyishimo.

Ibi birori bizwi nka “Baby Shower” byabaye ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, mu gihe Nishimwe Naomie n’umugabo we, Michael Tesfay, bitegura kwakira umwana wabo w’imfura, witezwe kuba umuhungu.

Ibyaranze ibi birori si ukwitegura kwakira umwana gusa, ahubwo ni n’uburyo byahurije hamwe abagore batandatu bafite aho bahuriye n’amateka y’irushanwa rya Miss Rwanda.

Kubabona mu birori bimwe ni ibintu bidasanzwe, by’umwihariko ku bakurikiranira hafi urugendo rw’iri rushanwa n’abaryegukanye mu bihe bitandukanye.

Mu bitabiriye ibi birori harimo Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda mu 2012, Mutesi Jolly wegukanye ikamba mu 2016, Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2018 na Nimwiza Meghan wegukanye iri kamba mu 2019.

Hari kandi Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda mu 2022, ndetse na Umuratwa Kate Anitha wabaye Nyampinga w’u Rwanda uhagarariye igihugu muri Miss Supranational mu 2021.

Guhurira hamwe kw’aba bakobwa n’abagore bagiye begukana amakamba mu bihe bitandukanye byahaye ibi birori umwihariko, kuko byongeye kugaragaza ko umubano n’ubusabane bishobora gukomeza no hanze y’irushanwa ryabahuje.

Ku ruhande rwa Naomie, ibi birori ni imwe mu ntambwe yihariye mu rugendo rushya rw’ubuzima ari kwitegura gutangira nk’umubyeyi. Ni umwanya wo gusangira ibyishimo n’abo akunda, mu gihe we n’umugabo we bitegura inshingano nshya zo kurera umwana wabo wa mbere.

Nishimwe Naomie yegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020, aba umwe mu bakobwa bagiye bagarukwaho mu rugendo rw’iri rushanwa. Ubu, mu gihe ategereje kwibaruka, yakiriye inshuti n’abo bahuriye mu rugendo rwa Nyampinga w’u Rwanda, basangiye ibyishimo byo kwitegura kwakira umunyamuryango mushya.

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yakorewe ibirori byo kwitegura kwibaruka imfura ye, byitabirwa n’aba Nyampinga batandatu barimo Mutesi Jolly, Nimwiza Meghan na Nshuti Divine Muheto


Mutesi Aurore Kayibanda mu birori bya Nishimwe Naomie


Nishimwe Naomie n’umugabo we Michael Tesfay bitegura kwibaruka imfura yabo y’umuhungu


Mu birori byo kubyishimira, Naomie yasangiye ibyishimo n’umuryango, inshuti ndetse na ba Nyampinga batandukanye begukanye amakamba ya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye


Isimbi Model yitabiriye ibirori bya Nishimwe Naomie byo kwitegura kwibaruka umwana w'umuhungu


KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO KIGARUKA KURI IYI NGINGO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...