Nk’uko Polisi
yabitangaje, ibintu byibwe birimo 'hard drives' eshanu zariho
indirimbo nshya zitarashyirwa hanze, imigambi y’ibitaramo byabaye
n’ibiteganyijwe, n’urutonde rw’indirimbo Beyoncé yateganyaga kuririmba, byose
biriho ikimenyetso cy’uko ari umutungo wihariye w’uyu muhanzi.
Ibi byabaye ku wa 8
Nyakanga 2025. Icyo gihe imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Wagoneer yari
yakodeshejwe n’umubyinnyi wa Beyoncé hamwe n’umuyobozi w’imbyino,
Christopher Grant, bayisize iparitse hafi y’ahari inyubako itangirwamo
amafunguro. Basubiye aho bari bayiparitse, basanze yamenetse ikirahure cy’inyuma, babura ibintu
bikomeye byari birimo.
Ibyibwe byarimo indirimbo
nshya zitarasohoka, amashusho n’imigambi y’ibitaramo byabaye n’ibiteganyijwe,
urutonde rw’indirimbo, mudasobwa, imyenda bagombaga kwambara, na 'ecouteurs' za Apple. Bavuze ko ibyo byose byari bifite agaciro gakomeye kuko harimo
amakuru y’ibanga ajyanye n’akazi ka Beyoncé.
Abapolisi bakoze
iperereza bifashishije uburyo bwo gukurikirana aho ibikoresho nk’iyo mudasobwa
n’ama-earphones byaherukaga kugaragara, banasiga ifu ku modoka bashakisha
ibimenyetso by’intoki, babasha kubona ibimenyetso bibiri byoroheje. Nta makuru
aratangwa niba ibyo bintu byabashije kugaruzwa, ariko Polisi ivuga ko yamaze
gutanga impapuro zo guta muri yombi ucyekwaho icyaha.
Beyoncé azwiho uburyo
budasanzwe bwo kurinda ibihangano bye. Yigeze gutungurana mu 2013 ashyira hanze
album ye yitwaga 'Beyoncé' mu buryo butunguranye, atabanje kubiteguza. Icyo gihe
yayishyize kuri iTunes, ifite amashusho y’indirimbo 14 zose.
Kuva icyo gihe, yabaye
inyangamugayo mu kubika amabanga y’ibihangano bye. Abanditsi b’indirimbo ze
ntibabwirwa niba indirimbo zabo zizakoreshwa kugeza igihe album isohokeye.
Urugero ni Post Malone wagaragaye mu ndirimbo “Levii’s Jeans” yasohotse mu 2024, wavuze
ko Beyoncé yohereje intumwa ifite indirimbo bagombaga kuririmbana, maze bakaganira ku mirongo
y’indirimbo bifashishije ubutumwa bugufi.
Mu 2022, abafana be banze
gukwirakwiza album ye ya Renaissance yari imaze kujya hanze iminsi ibiri mbere
y’igihe. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Beyoncé yashimye abafana be ati:
“Nari ntarigera mbona ibintu nk’ibi. Album yagiye hanze, ariko mwihanganye
mutegereza igihe cyari giteganyijwe.”
Beyoncé ari gukorera
ibitaramo mu mujyi wa Atlanta guhera ku wa 10 Nyakanga, aho igitaramo cya nyuma cyari
giteganyijwe ku wa Mbere. Umugabo we Jay-Z yamutunguye ku rubyiniro ku munsi wa
gatatu w’ibyo bitaramo.
Christopher Grant usanzwe
atoza Beyoncé mu mbyino, anakorana n’abandi bahanzi bakomeye
barimo Shakira. Diandre Blue, umwe mu babyinnyi be, yagaragaye mu kwamamaza
Super Bowl mu 2024 ubwo Beyoncé yasohoraga indirimbo ebyiri ziri kuri album
Cowboy Carter, album yaje gutwara Grammy nk’iya mbere y’umwaka.