Benshi bitiranya Stress n'amarozi - Dore uburyo wayirinda

Ubuzima - 16/04/2025 4:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Benshi bitiranya Stress n'amarozi - Dore uburyo wayirinda

Stress ni ikimenyetso cy’umubiri ku bibazo cyangwa ibyifuzo biba byarenze ubushobozi bwo kubyihanganira. Iyo ihoraho cyangwa ikaba ikabije, ishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’umubiri n’ubwenge. Impamvu zishobora kuyitera zirimo akazi karemereye, amakimbirane mu muryango, ibibazo by’amafaranga, cyangwa ibindi bibazo bya buri munsi

Igihe umuntu ahuye n’ikibazo, umubiri we utangira gukora cyane mu buryo bwo kwirwanaho, hiyongeraho imisemburo nka cortisol na adrenaline, bituma umutima utera cyane, umuvuduko w’amaraso ukiyongera, n’imikaya igakomera. Ibi bituma umuntu yitegura guhangana n’icyo kibazo cyangwa kugihunga.

Hariho ubwoko bubiri bwa stress: stress y’igihe gito 'acute' ishobora guterwa n’ibintu byihutirwa nk’imihango, ikizamini, cyangwa impaka Hari na tress y’igihe kirekire (chronic) iterwa n’ibibazo bihoraho nk’ubukene, imibanire mibi, cyangwa akazi gakanganye. Iyi ya kabiri ishobora gutera indwara nk’umutima, diyabete, gucika intege mu mutwe, ndetse na depression.

Nk'uko tubikesha Medical News to Day ibimenyetso bya stress birimo umunaniro ukabije, guhangayika, kugira ibibazo byo kwibagirwa, umuvuduko ukabije w’amaraso, kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, ndetse n’ihungabana mu mubano n’abandi. 

Kugira ngo umuntu agabanye stress, inama zitangwa ni izi: gukora imyitozo ngorora mubiri aho, ituma ubwonko busohora imisemburo y’ibyishimo. Kurya neza bifasha umubiri gukomeza gukora neza no kurwanya stress. 

Uburyo bwo guhumeka buhoro buhoro nko gukora yoga, na meditation birafasha, gerageza unafate akanya ko kuruhuka. Kugira abo wizeye uganiriza ibibazo byawe biragabanya umutwaro.

Mu gihe stress imaze kuba nyinshi cyane, hakenewe kwitabaza abaganga cyangwa abajyanama b’inzobere mu mitekerereze kugira ngo batange ubufasha buboneye. Kumenya ko stress iriho, kuyemera, no gushaka ubufasha ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kongera kwiyumva neza no kugira ubuzima bwiza.

Kumenya stress n’ingaruka zayo ni intambwe y’ingenzi mu kugumana ubuzima buzira umuze, haba ku mubiri no ku mutima


Umwanditsi:

Yanditswe 16/04/2025 4:08 PM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...