Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko nta gisubizo kimwe gihari kuri buri wese, kuko biterwa n’uburyo umuntu akoresha isume, aho ayikoresha ndetse n’ukuntu isa hagati y’igihe kimwe n’ikindi.
Nk'uko tubikesha urubuga Southernliving, Wendy Saladyga, impuguke mu isuku, avuga ko niba isume ari igikoresho cyo kwitaho kenshi gashoboka, ishobora gukoreshwa inshuro hagati y’eshanu n’umunani mbere yo kumeswa, ibi biterwa ahanini naho yabitswe.
Ariko niba aho yabitswe hashobora kugira aho hahurira n’umukungugu, ubwoya bw’amatungo cyangwa mikorobe, ni byiza kuyimesa nyuma ya buri gukoreshwa.
Ku ruhande rwa Sacha Dunn, ukora ibikoresho by’isuku bikozwe mu buryo bwa kamere, we asanga isume ikwiye kumeswa nyuma yo kuyikoresha inshuro eshatu cyangwa enye.
Asobanura ko isume ikunda kubika ubuhehere, bigatuma biba ahantu heza ho kororokera bagiteri n’uruhumbu (mildew), kabone nubwo yaba itaragaragaza umwanda cyangwa impumuro mbi.
Dunn kandi agira inama abantu yo kugira ubushishozi. Niba isume itumye neza cyangwa itangiye kugira impumuro idasanzwe, igomba guhita imeswa nubwo cyaba imaze gukoreshwa inshuro nke.
Hari n’ibindi bihe bisaba ko isume imeswa kenshi kurushaho nka nyuma y’imyitozo ngororamubiri cyangwa ibikorwa bituma umuntu avunika cyane. Ni byiza kwivutira kuyimesa kuko iba yafashe ibyuya byinshi na bagiteri.
Ni nako bimeze ku bantu bafite uruhu rworoshye cyangwa bakunda kugira ibibazo bya aleriji.
Abahanga mu by’ubuziima kandi bavuga ko iyo itangiye kugira impumuro mbi nyuma y’igihe gito ikoreshejwe, biba ari ikimenyetso cy’uko yatangiye kwegeranya bagiteri.
Muri icyi gihe, bagira inama yo kuyimesa mu mazi ashyushye, ugashyiramo n’ikirahuri kimwe cya vinaigre y’umweru (white vinegar) kugira ngo ifashe gukuramo umwanda wihishe no gusubiza isume ubuziranenge bwacyo.
Nubwo abantu batandukanye bafite imikoreshereze itandukanye, ubushakashatsi bwerekana ko abahanga mu isuku n’ubuzima bagira inama yo kumesa isume buri nyuma y’inshuro nke yo kuyikoresha no kuyimanika ahantu hafite umwuka uhagije kugira ngo yume neza.
Ibi bifasha kugabanya ikwirakwira rya bagiteri no kurinda impumuro mbi ishobora guterwa n’ubuhehere bumara igihe kirekire mu isume.
