Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2026, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru y’urubyiruko rwari rwitabiriye igikorwa cyavugwaga ko kigamije kuruhuza n’abahagarariye kaminuza zigera kuri 15 zo muri Canada ndetse n’abatanga amahirwe y’akazi muri iki gihugu.
Bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa bavugaga ko babwiwe ko haza kuba ibiganiro n’abaturutse muri Canada bagombaga gusobanurira urubyiruko uburyo rwabona amashuri, visa n’akazi muri kiriya gihugu.
Icyakora mbere y’uko ibi bikorwa bitangira, hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bari batangiye kugaragaza impungenge, bavuga ko bishobora kuba ari uburiganya bwo gushuka abantu amafaranga no kubabeshya inzozi zo kujya hanze.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa X wari wabonye amatangazo y’iki gikorwa, yari yanditse mu cyumweru gishize ati: “Izo ziba ari scam wana!”, amagambo yongeye gukwirakwira cyane nyuma y’itabwa muri yombi ry’abakekwa gutegura iki gikorwa.
Nyuma y’uru rujijo, Polisi y’Igihugu y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), hafashwe abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa byo gushuka urubyiruko.
Mu butumwa Polisi yashyize ku rubuga rwa X, yagize iti: “Ku bufatanye bwa Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, hafashwe abantu batandatu (06) bakekwaho gushuka urubyiruko babizeza kubafasha kubona amahirwe yo kujya kwiga muri Canada.”
Abafashwe bari kubazwa kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse no kumenya ukuri ku by’iki gikorwa ndetse n’uruhare rwa buri wese.
Kwamamaza amahirwe yo kwiga cyangwa gukora hanze y’u Rwanda bimaze igihe bikurura urubyiruko rwinshi, cyane cyane urwifuza gukomeza amashuri cyangwa gushaka imibereho myiza mu bihugu byo hanze.
Icyakora kandi, inzego z’umutekano zimaze igihe ziburira abantu kwitondera ibigo cyangwa abantu babizeza amahirwe badafitiye gihamya, kuko hari abagenda bakoresha ayo mahirwe mu buryo bw’uburiganya.
Hari bamwe mu rubyiruko bari bageze kuri Lemigo Hotel bavuga ko bari basabwe amafaranga cyangwa gusabwa kuzuza ibisabwa mbere yo guhura n’abavugwaga ko baturutse muri Canada, ibintu byatumye benshi batangira kugira amakenga.
Kugeza ubu, iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bantu baba baragize uruhare muri iki gikorwa ndetse n’umubare w’abamaze kugirwaho ingaruka n’aba bakekwa.

Batandatu batawe muri yombi bacyekwaho gushuka urubyiruko babizeza amashuri n’akazi muri Canada mu gikorwa cyari cyabereye kuri Lemigo Hotel


