Bari ku rwego mpuzamahanga - Jesca Mucyowera witegura igitaramo gikomeye yakuriye ingofero Shiloh Choir

Iyobokamana - 14/10/2025 3:52 PM
Share:
Bari ku rwego mpuzamahanga - Jesca Mucyowera witegura igitaramo gikomeye yakuriye ingofero Shiloh Choir

Korali Shiloh yo mu Karere ka Musanze muri ADEPR Muhoza, yatangariwe na benshi barimo umuramyi w'icyamamare Jesca Mucyowera ku bw'igitaramo gikomeye bise "The Spirit Of Revival 2025" bakoreye muri Kigali ku wa 12 Ukwakira 2025 kuri Expo Ground.

Mu gitaramo cyabo i Kigali, Shiloh Choir yataramanye na Prosper Nkomezi, Shalom Choir na Ntora Worship Team. Cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana, benshi barahembuka. Ijambo ry'Imana ryagabuwe n'Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye, ryakoze ku mitima ya benshi, bamwe biyemeza kwakira agakiza. Byari umunezero mwinshi!!.

Cyitabiriwe n'abantu ibihumbi barimo abazwi mu muziki wa Gospel nka Alexis Dusabe, Mucyowera Jesca witegura gukora igitaramo gikomeye "Restoring Worship Experience" kizabera muri Camp Kigali tariki ya 02 Ugushyingo 2025, Bobo Bonfils - umuramyi akaba n'Umutoza w'amajwi wa Korali Hoziyana y'i Nyarugenge, Jado Sinza, Yayeli n'abandi.

Shiloh Choir yaririmbye indirimbo zirimo izitarajya hanze n'izindi zamamaye z'amakorali anyuranye. Zose baziririmbanye ubuhanga buhanitse kugera aho abanyamahanga bitabiriye iki gitaramo bagaragaye barimo kubaza niba aba baririmbyi ari abanyarwanda kubera urwego rwabo rwo hejuru no kuba baririmbaga icyongereza nk'icyo mu Bwongereza.

Imitima ya benshi yahembukiye bikomeye mu gitaramo cya Shiloh Choir

Mu gice cya mbere, Shiloh Choir baririmbye indirimbo "Hallelujah" ari na yo yabinjije ku ruhimbi, bakurikizaho "Yaruhutse umusaraba", "Ntukazime", "⁠Matthew 28", "Mutima umenetse", "Bugingo" n'izindi ziri mu Cyongereza.

Mu gice cya kabiri, baririmbye "⁠Inuma zaho", "Abera bo mu isi", "Inkuru y'agakiza", "Love beyond all measure" na "Twashyizweho ikimenyetso". Indirimbo nyinshi zayobowe n'umutoza w'amajwi Decalle [Mordecalle Ntihinduka], Parfaite Gisubizo na Fabrice, abahanga byahamye mu muziki.

Izi ndirimbo zaryoheye benshi cyane dore ko Shiloh Choir yazongereyemo andi magambo n'umudiho w'ingoma ugera ku ndiba y'umutima, urugero "Inuma zaho" bayiririmbyemo Bruce Melodie, Chriss Eazy, Bosco Nshuti n'abandi, bavuga ko aba bahanzi batararirimba n'umunsi n'umwe indirimbo izaririmbwa mu Ijuru.

Shiloh Choir ikiri kwirahirwa n'abanya-Kigali, ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya Pantekote ry'u Rwanda (ADEPR), Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza, ku itorero rya Muhoza; ni mu karere ka Musanze.

Imirimbire ya Shiloh Choir yatuma uyibeshyaho ukaba wavuga ko imaze imyaka hafi 100, ariko si ko biri kuko imaze imyaka 8 gusa kuko yabonye izuba tariki 3 Nzeri-2017. Yatangijwe n'abagera ku 120, ariko kuri ubu igizwe n'abaririmbyi bahoraho 73.

Shiloh Choir yiganjemo urubyiruko, ifite Album imwe y'amajwi n'amashusho, yitwa 'Ntukazime' igizwe n'indirimbo 10. Igitaramo bakoreye muri Kigali kuwa 12 Ukwakira 2025, bagifatiyemo amashusho y'indirimbo zigize Album ya kabiri, ndetse banagikoreramo igikorwa cy'urukundo aho bishyuriye abanyeshuri 13 amafaranga y'ishuri.

Jesca Mucyowera byaramurenze, ataha yirahira Shiloh Choir

Jesca Mucyowera umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel, akaba yaramenyekaniye cyane muri Injili Bora aho yanditse akanatera indirimbo yabo y'ibihe byose yitwa "Shimwa", ni umwe mu bitabiriye igitaramo cya Shiloh Choir giherutse kubera i Kigali kuri Expo Ground, akaba ari na cyo cya mbere bari bakoreye i Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na Zaburi Nshya, Jesca Mucyowera yavuze ko nyuma yo kwitabira igitaramo "The Spirit Of Revival 2025" cya Shiloh Choir akabona ubuhanga bwabo, yasanze bari ku rwego mpuzamahanga. Shiloh Choir yo iherutse kubwira inyaRwanda ko yifuza ko mu myaka 5 iri imbere yazaba iri ku rwego mpuzamahanga. 

Jesca Mucyowera, we asanga uru rwego bararugezeho anatanga ingero zibishimangira. Yatangiye avuga "Take away" yakuye muri iki gitaramo. Ati: "Hari akantu kansigayemo kavuga ngo dufitanye isano n’abera bo mu ijuru, ubugingo bwacu buhishanywe na Kristo mu Mana. Dufite agaciro, ku bantu batajya basobanukirwa ariko ubugingo bwacu burahishwe uko byagenda kose."

Uyu mubyeyi w'umuhanga cyane mu miririmbire yunzemo ati: "Shiloh Choir ni Korali nziza, yaranejeje cyane. Narishimye urya munsi, baririmbye neza, baririmba indirimbo zo mu cyongereza noneho njyewe sinanakizi cyane. Shiloh Choir ni International [iri ku rwego mpuzamahanga] kuruta uko iri ku rwego rw'igihugu, ni ukuri."

Abisobanura neza agira ati: "Dufite amatsinda menshi aririmba indirimbo akazishyira mu cyongereza, ariko kikaba nk'icyanjye, ariko bo bafite ukuntu bakora indirimbo, Melody ikaba inzungu cyane, noneho uburyo baziririmba njyewe numvise ni ibizungu cyane, kuko buriya hariho amagambo bavugaga nkayamenya ari uko nyasomye."

Iby'uko Shiloh Choir iri ku rwego mpuzamahanga, yabishyizeho akadomo ati: "Ziriya ndirimbo baririmbye ziri mu rurimi rw'Icyongereza, zirahita zikwereka ko Shiloh Choir iri ku rwego mpuzamahanga, kuko ahantu hose bakwicara bakaririmba uhita wumva ko ari Korali [iri International], nta n'ubwo wapfa kumenya ko ari abanyarwanda, bari kuririmba icyongereza, noneho [ni abaririmbyi b'i Musanze]".

Ati: "Wumvaga ari umuziki uryoshye, ntabwo ubahaga, ukomeza ukumva, ukumva buri gace gafite melody yako, noneho ugasigara uri kwitegereza". Yavuze ko n'iyo bagarukaga mu kinyarwanda nk'igihe baririmbaga "Twashyizweho ikimenyetso", yumvise noneho babaye abanyarwanda neza neza. Ati: "Bariya bana baranejeje cyane, narishimye cyane uriya munsi".

Jesca Mucyowera yatashye avugishwa kubera ubuhanga bwa Shiloh Choir y'i Musanze

Jesca Mucyowera watangaje ibi ari mu myiteguro ikomeye y'igitaramo azakora tariki ya 02 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali. Azataramana na True Promises Ministries ndetse na Alarm Ministries. Apotre Mignonne Kabera ni we uzagabura Ijambo ry'Imana.

Ni igitaramo yise 'Restoring Worship Xperience'. Amatike yamaze kugera hanze, akaba aboneka kuri www.mucyowera.rw cyangwa ugakanda *662*104#. Jesca ati: "Ntuzabure muri iki gitaramo cyo kuramya kubohora".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Mucyowera Jesca yavuze ko igitaramo cye "Restoring Worship Experience" gisobanuye kwaguka kw'umurimo w'Imana muri we, akaba yaragisabwe kenshi n'abakunzi b'ibihangano bye.

Yavuze ko ari amahirwe yo kubona Imana ikora ibitangaza. Yavuze ko yizeye ko Imana izakora ibikomeye kuri uwo munsi, asaba abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuzitabira kugira ngo bazasangire iby'Umwuka azaba yateguye.

Ati: "Ubutumwa natanga mvuga kuri 'Restoring Worship Xperience,' ni ugusaba nkomeje cyane Abanyarwanda n'abakunzi ba Gospel muri rusange kuzitabira iyi 'concert' kuko hazabaho gukora kw’Imana gukomeye. Ndahamanya na Mwukawera ko Imana izakora ibikomeye kuri uriya munsi."

Jesca Mucyowera ubwo yari mu gitaramo cya Shiloh Choir yahawe umwanya asuhuza iteraniro

Mucyowera Jesca ategerejwe bikomeye mu gitaramo cye kizaba kuwa 02 Ugushyingo 2025

Jesca Mucyowera agiye gukora igitaramo cye cya mbere kuva atangiye kuririmba ku giti cye mu myaka 5 ishize

Apotre Mignonne Kabera niwe uzabwiriza mu gitaramo cya Jesca Mucyowera

Igitaramo cya Shiloh Choir cyerekanye ko hari byinshi abaririmbyi b'abanya-Kigali bakwiriye kwiga

Prosper Nkomezi nawe yatanze ibyishimo muri iki gitaramo cy'amateka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...