Baratwumviriza? Bigenda bite ngo ibyamamazwa ku mbuga nkoranyambaga zawe abe aribyo ukeneye cyangwa ukunda?

Ikoranabuhanga - 17/05/2025 4:18 PM
Share:
Baratwumviriza? Bigenda bite ngo ibyamamazwa ku mbuga nkoranyambaga zawe abe aribyo ukeneye cyangwa ukunda?

Bibaho kenshi ko umuntu avuga cyangwa akaba hari ikintu ashaka kugura, hanyuma ku mbuga nkoranyambaga cyangwa izindi mbuga zo kuri murandasi, akaza kubona amatangazo cyangwa se 'ad' mu rurimi rw'icyongereza zijyanye n'icyo kintu. Ibi bituma benshi bibaza niba telefoni zabo cyangwa porogaramu ziri mu bikoresho byabo nka mudasobwa zaba zibumviriza mu ibanga.

Nubwo hari ibimenyetso by'uko hari porogaramu zimwe zishobora gukoresha mikoro ya telefoni mu buryo butemewe, ubushakashatsi bwinshi bugaragaza ko ibigo bikomeye nka Apple, Google, na Meta (Facebook) bidakoresha uburyo bwo kumva ibiganiro by'abantu mu buryo bwo kwamamaza. Urugero, Apple yemeje ko idakoresha amakuru ya Siri mu kwamamaza kandi ko idatanga ayo makuru ku bandi bantu cyangwa ibigo nk'uko byatangajwe na The Verge

Gusa nyuma yo kumva ko batakumviriza, ushobora kwibaza impamvu ibintu bamamaza ku mbuga nkoranyambaga zange n'izindi mbuga nsura bishobora kuba bihabanye cyane n'ibyamamazwa iwawe, ndetse kandi ugasanga ahanini ibyamamazwa iwawe ni ibyo ukunda cyangwa ukeneye, mu gihe nange bangenera ibinkwiye. Ibi bigenda bite?

Nubwo telefoni zacu zaba zitatwumviriza, ibigo binyuranye bikoresha amakuru yacu mu buryo bunyuranye, bikayakoresha mu kumenya ibintu dukunda ku buryo babasha kumenya ikintu runaka ushobora gukunda akaba aricyo uhura nacyo mu kwamamaza. Reka tubisobanure mu buryo bukurikira:

  1. Amakuru y'imyitwarire ku mbuga za murandasi: Ibi bikubiyemo ibyo ushakisha, imbuga usura, n'ibyo ukunda kureba. Urugero niba ukunda gusura imbuga nkoranyambaga z'abakinnyi n'amakipe, bazaguha cyane ibijyanye na siporo.

  2. Amakuru y'imiterere yawe: Ibi birimo imyaka, igitsina, aho utuye, n'ibindi bikoresho ukoresha. Ibi kugira ngo byumvikane neza, kuko ufungura imbuga nkoranyambaga zawe wavuze imyaka ufite ndetse n'igitsina cyawe, biroroshye ko babigenderaho bakamenya ibintu wakunda cyangwa ukeneye.

  3. Amakuru y'abandi bantu: Niba uri ku muyoboro umwe wa Wi-Fi n'undi muntu ushakisha ibintu runaka, ushobora kubona amatangazo ajyanye n'ibyo yashakishije, kuko akenshi usanga abantu bahurira ahantu hamwe kenshi hari ibintu baba bahuje cyane mu bintu bakunda.

  4. Kugereranya n'abandi bameze nkawe: Ibigo bikoresha uburyo bwo gushaka abantu bafite imyitwarire isa n'iyawe kugira ngo babereke amatangazo ajyanye n'ibyo bashobora kuba bashishikajwe nabyo .

Ubushakashatsi bwakozwe na Consumer Reports bwerekanye ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko porogaramu zifata amajwi y'abantu mu ibanga kugira ngo zikoreshwe mu kwamamaza. Ibi byemezwa n'uko kumva amajwi y'abantu bose byasaba ubushobozi bukomeye cyane mu bijyanye n'ikoranabuhanga, kandi bigahungabanya cyane ubuzima bw'ibikoresho byacu .

Gusa ibi si benshi babyizera ko telefone zabo zitabumviriza cyangwa ngo hasomwe ubutumwa bandikirana n'abantu babo, ari nayo mpamvu bashaka uburyo barinda umutekano w'amakuru yabo ndetse n'ibyo bavugana n'abantu babo.

Icyo wakora kugira ngo urinde amakuru yawe

  • Reba Uburenganzira Porogaramu ifite: Jya ureba porogaramu zifite uburenganzira bwo gukoresha mikoro yawe, kandi ubyemeze gusa ku zifite impamvu zumvikana. Ibi mu ndimi z'amahanga ubanza bamwe aribwo babyumva, aribyp permission uha application ukoresha.

  • Koresha Porogaramu zirinda amakuru yawe: Hari porogaramu n'uburyo bwo gukoresha interineti butuma amakuru yawe ataboneka ku buryo bworoshye.

  • Siba Cookies: Cookies ni amakuru abikwa n'imbuga za interineti ku bijyanye n'imyitwarire yawe. Gusiba cookies bishobora kugabanya amatangazo ajyanye n'ibyo ushakisha.

  • Koresha Imibare ya VPN: VPN ifasha guhisha aho uherereye n'ibyo ukora kuri interineti, bigatuma bigorana kumenya amakuru yawe.

Nubwo bishobora kugaragara nk'aho telefoni zacu zitwumviriza, ibigo bikoresha amakuru dukusanya mu buryo butandukanye kugira ngo biduhe amatangazo ajyanye n'ibyo dushobora kuba dushishikajwe nabyo. Ni ingenzi kumenya uko amakuru yawe akoreshwa no gufata ingamba zo kuyabungabunga.

Ibigo bitandukanye bivuga ko bitumviriza abakiriya babyo ahubwo bikoresha amakuru yabo n'ibyo bashakisha bikamenya ibyo bakunda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...