Banze umuziki ntabwo bahombye - K John avuga ku bagiye bashora muri muzika nyarwanda bakayivamo

Imyidagaduro - 11/05/2025 11:46 AM
Share:
Banze umuziki ntabwo bahombye - K John avuga ku bagiye bashora muri muzika nyarwanda bakayivamo

K John na Patycope ntabwo bemeranya n'abavuga ko abagiye bashora imari muri muzika nyarwanda bakavamo bahombye, ahubwo bavuga ko bagiye bahura n'ibisambo bagahitamo kubivamo.

Kalisa John [K John] na Rukundo Patrick [Patycope] ni bamwe mu bantu bazwi muri muzika nyarwanda mu myaka nyinshi, aho bakunze gufasha abahanzi mu kumenyekanisha ibihangano byabo, bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda, bagaragaje ko abashora imari mu muziki nyarwanda bavamo bimyiza imoso ahanini bitewe n'ababafasha gucunga umutungo n'ibikorwa byabo, babashuka cyangwa bakaba babiba.

Muri iki kiganiro K John yabajijwe niba yemeranya n'abavuga ko gushora imari mu muziki nyarwanda ari kujugunya amafaranga, ahamya adashidikanya ko atemeranya n'abavuga ibi, ati:"Siko mbyemera."

Yakomeje ati: "Abaza bakagira icyo kibazo, baza bafite amafaranga ariko batazi ikintu bagiye kujyamo ngo ni igiki. We akaba yarabeshywe ko ikintu agiye kujyamo wenda, ari nka zahabu agiye guhita yitoragurira kandi biragoye.

"Uyu muziki turimo, niyo mpamvu ubona na bariya bahanzi bo hanze ashobora kwihiringa imyaka 20 akiri gushakisha, akabona kuzabona iyo zahabu nyuma. Rero hari uza afite amafaranga wenda avuye hanze afite miliyoni zingahe ze, yagera i Kigali agakubitana n'umuhanzi akavuga ati ninshora kuri uyu ndahita mbona amafaranga vuba vuba. Yaza agasanga ibyo yizeraga ntaho bihuriye."

Yakomeje agaragaza ko iyo bigenze gutyo abantu bagenda bahura abashyira mu bintu bye, aribo birangira bari kumwiba ndetse akaba atari kubona n'ibyo yari yiteze, birangira yanze umuziki agatangira no kuwangisha abandi bashoramari.

K John yakomeje agaruka ku bandi bashoramari banyuze mu muziki nyarwanda nka Richard wa Kiwundo, Richard wa Super Level, avuga ko nabo bahuye n'ikibazo nk'icyo cyo kubona batangiye kwibwa bakanga umuziki bakawuvamo. Aba avuga ko batahombye kuko n'ubu bameze neza, ahubwo basanze ibyo bari biteze ataribyo bihari.

Kalisa John avuga ko abashoramari benshi bazira kutabona ibyo bari biteze

K John na Patycope bagiriye abashoramari inama yo kujya bashora mu muziki badategereje inyungu y'ako kanya

REBA IKIGANIRO K JOHN NA PATYCOPE BAGIRANYE NA INYARWANDA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...