Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa 29 Mata 2025, Banki y’Isi yemeje ko ibiciro bizagabanuka ku kigero cya 12% mu 2025 no kongera kugabanuka 5% mu 2026. Ibi bivuze ko ibiciro bizaba biri hasi cyane ugereranyije n’imyaka ya mbere ya COVID-19, by’umwihariko iyo bibazwe hashingiwe ku giciro gikosoye ku musaruro rusange (inflation).
Nubwo ibi bishobora gutanga ihumure ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro byatewe n’ibibazo by’ubucuruzi, Banki y’Isi iraburira ko bishobora guteza ibibazo bikomeye ku bukungu bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Nk’uko byatangajwe na Indermit Gill, umuhanga mukuru mu bukungu muri Banki y’Isi.“Ibiciro by’ibicuruzwa byafashije cyane ibihugu bikennye, byinshi muri byo bisanzwe bishingiye ku musaruro uva mu byoherezwa hanze. Ariko ubu turimo kubona ihindagurika rikabije ku biciro ku rwego rutigeze rubaho mu myaka 50,”.
Ibiciro by’ingufu byagabanutse ku rugero rwa 17% mu 2025, bikazagabanuka 6% mu 2026, aho peteroli ya Brent yavuye ku $81 mu 2024 ikagera kuri $64 ku kagunguru mu 2025. Ibiciro by’amakara na byo byaragabanutse cyane, bitewe n’imodoka z’amashanyarazi ziri kwiyongera cyane mu Bushinwa.
Ibiciro by’ibiribwa biteganijwe ku bizagabanuka kugera kuri 7% mu 2025 na 1% muri 2026, ariko ibi ntibizakuraho inzara ikabije iterwa n’amakimbirane. Loni yemeza ko abantu miliyoni 170 mu bihugu 22 bafite ibyago bikomeye byo kwicwa n’inzara.
Mu gihe zahabu izamuka nk’uburyo bwo guhunga ibyago, ibiciro by’ibyuma bikoreshwa mu nganda bigiye kugabanuka, kubera ibibazo by’ubwubatsi mu Bushinwa.
Ayhan Kose, uyobora ishami rishinzwe ibyifuzo mu bukungu, ati: “Ibiciro byagiye bihindagurika cyane mu myaka ya 2020—bigabanuka kubera COVID-19, bikazamuka kubera intambara muri Ukraine, none birimo biragwa. Ibi ni ibihe bishobora kuba bisanzwe mu gihe cy’imihindagurikire y’ikirere n’intambara. Ibihugu bikennye bigomba kwitegura guhangana nabyo.”