Inkuru y’itandukana rya Kenny Sol na 1.55
AM imaze iminsi ihwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko baba
baratandukanye cyera, abandi bakemeza ko ari imikino yo kwigarurira
amarangamutima y’abafana.
Kenny Sol uri mu bahanzi batatu babarizwa
mu mutaka wa 1:55 AM, aherutse guca amarenga ko hari abantu batamwifuriza ineza
ariko ko bari kuvomera mu rutete kuko ntaho ateze kujya cyangwa ngo ahagarike
umuziki.
Mu butumwa bwo kuri X yagize ati “Hari
abaje nyuma yanjye bamaze gucika intege—ariko njye ndacyahari, ndacyahagaze.
Natangiye gukora ibi mbere y’uko hari n’umwe unyemera. Ndi umusirikare, ndi
umugabo udasanzwe wahawe impano n’Imana Data yo mu ijuru. Ku muryango wanjye
n’abankunda—murakoze kudahwema kumba hafi. Inkunga yanyu ni yo ituma ntagira
icyo ntinya.”
Yanditse ubu butumwa nyuma y’uko hari
hasohotse itangazo ryashyizwemo umukono na Kenny Mugarura uyobora 1: 55 AM,
agaragaza ko batanze rugari kuri buri muhanzi ubarizwa muri iyi Label wifuza
gusezera,
Itangazo ryasubiyemo amagambo ye rigira
riti “Ubwisanzure n’indangagaciro by’abahanzi ni ingenzi. Uramutse atifuza
gukomeza gukorana natwe, yemerewe gusaba gusesa amasezerano mu bwumvikane.”
Umwe mu bantu ba hafi ba Kenny Sol,
yemereye InyaRwanda ko umubano wabo usigaje iminsi ibariwa ku ntoki nazo
z’ikiganza kimwe.
Icukumbura ryakozwe, rigaragaza impamvu
nyinshi zigiye gutuma Kenny Sol asezera muri iyi ‘Label’. Impamvu ya mbere
igiye gutuma uyu mubano ushyirwaho akadomo ngo ni uburyo 1.55 AM itubahiriza
amasezerano yagiranye na Kenny Sol, kugera aho asaba ibyo yasezeranyijwe
bakamunyanganya mu bundi buryo.
Kopi y’amasezerano y’impande zombi, avuga
ko bagomba (1:55 AM) kumufasha gukora byibuze indirimbo enye buri mwaka.
Ariko icukumbura ryakozwe na InyaRwanda,
rigaragaza ko uyu muhanzi yakorewe indirimbo imwe mu 2024, ariyo yahuriyemo na
Dj Neptune wo muri Nigeria- Nayo isohoka uyu muhanzi yabanje gutera hejuru.
Iki gihe ngo inama yarateranye ihuza 155
AM na Sosiyete ya ‘Spectacular’ ihagarariye Kenny Sol, barumvikana bemeranya
gukosora ayo makosa, uruhande rw’uyu muhanzi rwizezwa imikoranire ivuguruye.
Iki cyizere bahawe nticyarambye kuko
umwaka wa 2025 wegereje icya kabiri, uyu muhanzi amaze amezi akabakaba ane nta gihangano
gishya kandi atari uko byabuze ahubwo ari ukurenzwa ijisho n’iyi nzu.
Isoko z’amakuru zivuga ko uyu muhanzi
n’ikipe ye batakambiye ubuyobozi bwa 155 AM, biranga biba iby’ubusa bakomeza
kubwirwa ko bari gushakirwa umwanya ariko ntihagire igikorwa.
Impamvu ya kabiri ishobora gutuma kwiyunga
kuri iyi nshuro bidashoboka, ngo ni uburyo ubuyobozi bw’iyi nzu buha agaciro Bruce
Melodie, kugera aho n’ibikorwa byabo bipfukiranwa, rubanda bakagirango
ntibakora.
Umwe mu bakorana na Kenny Sol, yabwiye
InyaRwanda ko ikipe ya Kenny Sol [Spectacular Company] igeze kure ibiganiro na
1.55 AM, bishobora gusiga uyu muhanzi atandukanye bidasubirwaho n’iyi nzu.
Ku rundi ruhande ariko, ntibanishimiye
uburyo Bruce Melodie yagaragajwe mu itangazo rya 1: 55 AM nk’aho ariwe muhanzi wenyine ubarizwa muri iyi Label.
Baravuga ibi bashingiye mu kuba mu
itangazo, Kenny Mugararura yarasubiwemo, agaragaza ko Bruce Melodie ariwe muhanzi
ucururiza ‘Label’ kurusha abandi."
Hari aho avuga ati “Bruce Melodie aracyari
umwe mu bahanzi bacu b’ingenzi kandi agifite umwanya w’icyubahiro. Ntitwicuza
kuba twarashoye imari mu muziki nyarwanda, ahubwo twishimira uruhare rwacu mu
guteza imbere impano z’iwacu.”
Abafasha Kenny Sol mu muziki bakomeje ibiganiro na 1: 55 AM bigamije kurangiza amakimbirae mu bwumvikane
MU KWINJIRA MU 2025, KENNY SOL YAKOREWE INDIRIMBO IMWE YITWA 'PHENOMENA' CYO KIMWE NO MU 2024