Bahujwe na Titi Brown! Junior Giti yavuze ku munsi yahuriyeho na Chriss Eazy wagejeje ku mikoranire - AMAFOTO

Umuco - 24/07/2026 7:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Bahujwe na Titi Brown! Junior Giti yavuze ku munsi yahuriyeho na Chriss Eazy wagejeje ku mikoranire - AMAFOTO

Mu rugendo rw'umuziki, hari abantu bahura mu buryo busanzwe, ariko nyuma bakaza kuba abafatanyabikorwa bafite uruhare rukomeye mu gutsinda kwabo. Ni inkuru isa n'iyo hagati ya Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti n'umuhanzi Chriss Eazy, aho umubyinnyi Titi Brown yabaye ikiraro cyabahuje, kikavamo ubufatanye bumaze imyaka itanu.

Uyu mugabo usobanura filime akaba n'umujyanama w'abahanzi yagarutse kuri uru rugendo mu gace ka "Meet Me Tonight" ka Gen-Z Comedy, igitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026.

Junior Giti yavuze ko atamenyanye na Chriss Eazy nk'uko benshi babyibaza. Ahubwo mbere y'uko bahura, yari asanzwe amukurikira ku mbuga nkoranyambaga, akabona umusore ukunda umuziki ariko utari wagira amahirwe yo kuwukoramo nk'umwuga.

Ati: "Namumenye mbere y'uko akora 'Ese Urabizi'. Nabonaga akiri mu mashuri yisumbuye, nkabona afite urukundo rw'umuziki kurusha gutekereza amafaranga. Nakurikiranaga ibyo akora ku mbuga nkoranyambaga ariko ntabwo twari twarahura."

Icyo gihe, nk'uko Junior Giti abivuga, Chriss Eazy ntiyari umuhanzi uririmba nk'uko azwi ubu, ahubwo yari yibanda cyane muri Hip Hop.

Indirimbo "Ese Urabizi", yabaye intangiriro y'izina rye, ngo yayisohoye akiri umuraperi, ndetse hari abajyaga bayitiranya n'iya Bushali kubera uburyo yari yayikozemo.

Titi Brown yabaye ikiraro cy'ubucuti bwabo

Nubwo Junior Giti yari asanzwe afite nimero ya Chriss Eazy ndetse yaranatangiriye gukoresha indirimbo ye muri filime yasobanuraga, bombi ntibari bigeze bahura. Icyo cyuho cyaje kuzibwa na Titi Brown.

Junior Giti yavuze ko hari amashusho yo kwamamaza yashakaga gukorwa byihuse, ariko umuntu yari yayahaye yari yatinze kuyamugezaho. Yahisemo guhamagara Titi Brown amusaba inama y'undi muntu wabimukorera.

Ati: "Titi Brown yambwiye ko afite umuntu azi ubikora neza kandi yihuse. Ambwira ko ari Chriss Eazy, kuko yari asanzwe anamukorera."

Igihe Titi Brown yamuhuzaga na Chriss Eazy, Junior Giti ngo yatunguwe no gusanga nimero bari bagiye kumuha yari asanzwe ayifite. Bahise bahura bwa mbere, Chriss Eazy amukorera ayo mashusho yo kwamamaza mu gihe gito kandi ku giciro kidahenze.

Junior Giti yavuze ko ari bwo ubucuti bwabo bwatangiye gukomera. Ati: "Yankoreye akazi neza cyane kandi mu buryo bwihuse. Ni bwo bwa mbere twahuye, ariko byari byoroshye kuko nari nsanzwe nkunda indirimbo ye kandi nyikoresha muri filime."

Yabonye impano ye, amusaba kuva muri Hip Hop

Nyuma yo gukomeza gukurikiranira hafi impano ya Chriss Eazy, Junior Giti yavuze ko yabonaga uburyo yaririmbaga burenze uko yarapaga. Ni bwo yamugiriye inama yamuhinduriye icyerekezo cy'umuziki.

Yamubwiye ko aho gukomeza kwiyita umuraperi, yagakwiye kwibanda ku ndirimbo zo kuririmba kuko ari ho yabonaga impano ye iri kurushaho kugaragara.

Iyo nama yaje kuba imwe mu zafashije Chriss Eazy guhindura uburyo akora umuziki, aza kuba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda.

Imyaka itanu y'ubujyanama

Uyu munsi, Junior Giti amaze imyaka itanu ari umujyanama wa Chriss Eazy. Bombi bakomeje gukorana mu rugendo rw'umuziki rwatumye uyu muhanzi ava ku rwego rwo kuba umusore wari uzwi n'abamukurikiranaga ku mbuga nkoranyambaga, agera ku rwego rwo kuba umwe mu bahanzi bafite indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

Inkuru yabo igaragaza ko rimwe na rimwe amahirwe atangirira ku guhuzwa n'umuntu umwe, nk'uko Titi Brown yabaye umuhuza watumye Junior Giti na Chriss Eazy bahura, ubucuti bwabo bukavamo ubufatanye bukomeje kugira uruhare mu rugendo rw'uyu muhanzi.

Junior Giti yatangaje ko yabonye impano ya Chriss Eazy mbere y’uko batangira gukorana nk’umujyanama we

Junior Giti yavuze ko Chriss Eazy yabanje kuba umuraperi mbere y’uko ahitamo kuririmba nk’umwuga 

Junior Giti asobanura ko gukorana na Chriss Eazy byanyuze kuri Titi Brown wabahuje


Junior Giti yaganiraga na Fally Merci binyuze mu gitaramo cya Gen-z Comedy cyabereye muri Camp Kigali 


Junior Giti ari kumwe na Chriss Eazy bamaze imyaka itanu bakorana, yaranzwe n'ibikorwa binyuranye n'ibitaramo hirya no hino ku Isi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...