Kugeza ubu hari abanyarwenya biyemeje kudashimisha gusa rubanda, ahubwo bafite intego zikomeye zirenze urwenya rusanzwe. Bakoresha urwenya nk'igikoresho cy’uburezi,
ubukangurambaga n’isanamitima. Mu isi yuzuye ingorane n’umunaniro, urwenya
rwabo rwabaye nk’umucyo mu mwijima, rwibutsa abantu ko guseka atari uguhunga ibibazo,
ahubwo bishobora kuba inzira yo guhindura imyumvire no gusana imitima.
Dore abanyarwenya 10
b’abagabo bari guhindura isura y’urwenya ku isi, n’ibikorwa byabo byihariye
bibagaragaza:
1. Trevor Noah – Afurika y’Epfo
Trevor Noah ni umwe mu
banyarwenya bafite impano idasanzwe yo guhuza urwenya n’ubwenge. Yamenyekanye
ku rwego rw’isi ubwo yasimburaga Jon Stewart kuri 'The Daily Show' (Comedy Central). Trevor akoresha urwenya mu
gusobanura ibibazo by’ivangura, amateka y’ubukoloni n’ubuzima bwa politiki yo
muri Amerika n’Afurika. Igitabo cye 'Born
a Crime' cyaguzwe cyane kiri mu byatumye yamamara, kikaba cyaravugaga ku buzima bwe bwo
gukurira muri Afurika y’Epfo mu gihe cy’ivangura.
2. Dave Chappelle – Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Dave Chappelle ni umwe mu
banyarwenya bafite ubuhanga bwo guhuza urwenya n’ubusesenguzi bwimbitse.
Ibitaramo bye nka 'Sticks & Stones'
byagaragaje ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ku bijyanye n’uburinganire,
ubwenegihugu, ubutabera n’umuco. Nubwo bamwe bamunenga,
abandi bamufata nk’icyitegererezo cy’umunyamakuru w’umusesenguzi ukoresha
urwenya cyane.
3. Kevin Hart – Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Kevin Hart azwiho kugira
imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro, gutegura ibitaramo binini ku isi, ndetse no
kwagura urwenya mu bindi bikorwa nka filime n’ibiganiro. Yashinze 'Laugh Out Loud Network,' urubuga
rugamije gufasha abanyarwenya bato kumenyekana. Yakoze kandi ibiganiro
bigaragaza ubuzima bwe ku mugaragaro, birimo n’uburwayi, ibibazo by’ingo
n’ubucuruzi, akabihuza n’urwenya rufasha abandi kwiyakira.
4. Hasan Minhaj – Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Hasan Minhaj ni Umunyamerika
ukomoka mu Buhinde. Yamenyekanye cyane mu kiganiro 'Patriot Act,' aho yakoraga ubusesenguzi ku bibazo by’ubukungu,
politiki n’imibereho, akabihuza n’urwenya rwinjira mu bitekerezo by’abantu.
Hasan afatwa nk’umwe mu banyarwenya b’abanyabwenge bashyira imbere ihame
ry’ubutabera n’ukuri.
5. Chris Rock – Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Chris Rock ni
ikimenyabose mu ruganda rw’urwenya, umaze imyaka isaga 30 ashimisha isi.
Ibitaramo bye nka 'Tamborine'
byagaragaje uruhare rw’urwenya mu gusobanura ubuzima bw’umuntu n’ibibazo
by’imibanire. Chris Rock ni n’umwe mu bantu banditse amateka mu birori
bya Oscars 2022 ubwo yakubitirwaga ku rubyiniro na Will Smith, ariko agafata
icyemezo cyo kutamusubiza, bikagaragaza imyumvire yihariye y’ubunyamwuga mu
ruganda rw’urwenya.
6. Ramy Youssef – Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ramy ni Umunya-Egiputa
wamenyekaniye muri Amerika. Mu ruganda rw’urwenya, ni umwe mu bagaragaje uko ushobora
gukoresha urwenya mu gusobanura ubuzima bw’aba-Islam, ibibazo by’umuco,
ukwemera, n’ubuzima bw’urubyiruko muri diaspora. Yagize uruhare mu kiganiro 'Ramy'
cyegukanye ibihembo bya Golden Globe.
7. Michael Che – Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Michael Che ni umwe mu
bayoboye 'Saturday Night Live,' aho yakunzwe mu gice cy’ibitekerezo (Weekend
Update). Akoresha urwenya mu buryo bworoshye ariko burimo ubutumwa
bukomeye ku bibazo by’imibereho, irondaruhu, n’ubusumbane. Ni umwe mu
bagaragaje ko urwenya rushobora kuba igikoresho cyo kwigisha no gukangura abantu mu nzego zitandukanye z'ubuzima.
8. Vir Das – Ubuhinde
Vir Das ni Umuhinde
wakoze amateka ubwo yakoraga urwenya rwuzuyemo amarangamutima ruvuga ku
gucibwa intege, ivangura n’amateka y’igihugu cye, mu bitaramo byabereye muri
Netflix nka 'For India' n'ibindi.
Yerekanye ko urwenya rutari urwo gusetsa gusa, ahubwo rufite imbaraga zo
kubwira abantu ukuri ku buzima bwabo.
9. Eddie Murphy – Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Nubwo atagikora cyane
nk’uko byahoze, Eddie Murphy ari mu bantu baciye inzira mu ruganda rw’urwenya
rwo muri Amerika, ahindura uburyo urwenya rwakorerwaga ku rubyiniro no muri
sinema. Filime ze nka 'Coming to
America' na 'The Nutty Professor'
zabaye igicumbi cy’umuco w’urwenya rw’abirabura. Aherutse gutangaza ko agiye
gusubira ku rubyiniro, ibintu bitegerejwe n’abatari bake.
10. Basketmouth – Nigeria
Bright Okpocha uzwi nka
Basketmouth ni umwe mu banyarwenya b’Abanya-Nigeria bagejeje urwenya rwa
Afurika ku rwego mpuzamahanga. Ibitaramo bye byamugejeje mu Burayi no muri
Amerika. Akoresha urwenya mu kwerekana ubuzima bw’Abanyafurika, ibibazo bya
buri munsi, n’umuco, abivanga n’ubuhanga bwo gusetsa yibitseho.
Aba banyarwenya 10
ntibashishikajwe no gusetsa gusa, ahubwo bakoresha urwenya nk’urubuga rwo kwigisha,
gukebura no gukiza.