Bahavu n'umugabo we bizihirije isabukuru muri Château Le Marara –AMAFOTO

Imyidagaduro - 18/07/2025 8:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Bahavu n'umugabo we bizihirije isabukuru muri Château Le Marara –AMAFOTO

Umukinnyi wa filime w’inararibonye Bahavu Jannet Usanase yizihirije isabukuru y’amavuko mu birori byihariye byabereye muri Château Le Marara, ari kumwe n’umugabo we Fleury Ndayirukiye n’umwana wabo.

Ibirori byabaye ku wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025, mu gihe uyu muryango ugiye kumara iminsi ine muri iyi nyubako izwiho kwakira neza abashaka kuruhuka no kwizihiza ibihe byihariye. Fleury yabwiye InyaRwanda ko bageze kuri Château Le Marara ku wa Gatatu, aho bateganyaga kuhaguma kugeza ku wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2025.

Yavuze ati: “Twakiriwe neza, serivisi zari ku rwego rwo hejuru, ibiryo bitetse neza, isuku irangwa hose… mbese ntacyo twabashinja. Ahubwo turashimira uko batwitayeho,”

Atangaje ibi nyuma y’uko muri Kamena 2025 Château Le Marara yari yavuzweho byinshi bitari byiza, nyuma y’ubukwe bwa Bonnette Uwera na Musemakweri bwahabereye, bamwe bagashinja iyi nyubako serivisi zitanoze ndetse n’ibiciro biri hejuru.

Fleury yavuze ko bishyuye hejuru y’amadorali 220 ku cyumba kimwe ku ijoro. Mu ijambo ryuje amarangamutima, Bahavu yavuze ko ashimira Imana kuba yageze kuri iyi myaka, ari kumwe n’umugabo we n’umwana wabo.

Aragira ati “Ndashima Imana cyane ko iyi sabukuru ntari njyenyine. Yampaye umugabo mwiza, yampaye umukobwa mwiza. Ariko ikiruta byose, ni uko twagize umugisha wo kuyimenya, tukamenya ko tutaje ku Isi by’impanuka, ahubwo ko tugamije kuba abahamya b’imirimo yayo.”

Yashimiye by’umwihariko abantu bose bamubaye hafi kuva yatangaza ko agiye kurushinga, kugeza ubu aho akomeje urugendo rwe rwa sinema binyuze mu muri filime nka Impanga, Bad Choice n’izindi.

Mu mashusho yashyizwe kuri YouTube, umugabo we Fleury yamugaragarije urukundo anavuga ko amwitegereza nk’umwamikazi. Yagize ati: “Wambaye neza kandi urasa neza. Reka mbikubwire mbere y’abandi.”

Fleury yagarutse ku buryo ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo guhura na Bahavu, avuga ko ari we wamwigishije byinshi birimo no kwizihiza isabukuru, ibintu atari asanzwe akora.

Ati “Cake ya mbere nakase mu buzima bwanjye ni iyo nahawe n’umugore wanjye. Ibyo byabaye hafi muri 2016. Uwo munsi naratunguwe, numva ko hari byinshi ntari nzi mu buzima. Kugira umugore mwiza uzi ibigezweho ni ishema rikomeye.”

Yasoje asabira umugisha abakiri ingaragu, abasaba kutarambirwa gushaka urukundo rw’ukuri. Ati: “Nasanze urukundo atari amagambo gusa. Umugore wanjye ni we nigiyeho ibi byose. Warakoze cyane.”

Ibirori byaranzwe n’amarangamutima y’ibyishimo no gushimira Imana. Bahavu n’umugabo we bifotoje amafoto yihariye muri iyi nyubako izwiho kurimbisha amafoto y’urwibutso rw’abantu bari mu bihe byihariye.

Uyu munsi w’isabukuru waranzwe n’umunezero udasanzwe ku muryango wa Bahavu, ku buryo byabaye umwanya wo kongera gusubiza amaso inyuma, bibuka uko urugendo rwabo rw’urukundo rwatangiye, n’uko rwabagejeje ku rwego bariho uyu munsi.


Urukundo ni impano y’agaciro: Bahavu na Fleury mu bihe by’umunezero ku isabukuru y’imyaka 25 ya Bahavu 

Wambaye neza kandi urasa neza – Fleury abwira Bahavu mu birori byabo by’isabukuru 


Bahavu na Fleury basangiye ibyishimo muri Château Le Marara, ahari habereye ibirori by’isabukuru byihariye 

Umunsi w’ibihe byiza n’amarangamutima: Bahavu yizihiza isabukuru ari kumwe n’umugabo we umushyigikiye buri ntambwe 


Ubwiza n’urukundo byuje amafoto: Bahavu na Fleury bashimangiye ko ari inshuti mbere yo kuba abashakanye

Fleury ari kumwe n'umwana we w'umukobwa imbere ya Château Le Marara mu kwizihiza isabukuru y'umugore we

KANDA HANO UREBE IBYARANZE ISABUKURU YA BAHAVU KURI CHATEAU LE MARARA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...