Mu minsi yatambutse ni bwo byamenyekanye ko Kenny Sol atishimiye kuba muri 1:55AM kubera ko iyi nzu ireberera imiziki ye itubahiriza amasezerano bagiranye harimo kumuha amafaranga amutunga ndetse n’andi masezerano mu buryo bwo gukora indirimbo.
Nyuma y’uko bigeze mu itangazamakuru bigatangira kuvugwa ndetse bigahuzwa n’ibya mugenzi we Element wishyuzwa miliyoni 25Rwf atishyuye ku ndirimbo yakoze, iyi nzu ireberera inyungu z’abahanzi barimo Bruce Melodie yagize icyo itangaza.
Mu itangazo iyi nzu yashyize hanze, yagaragaje ko Bruce Melodie ariwe muhanzi ubacururiza ndetse ko baticuza ibyo bashoye ariko umuhanzi bakorana nawe ashatse gusohoka muri iyi nzu yakwandika asaba gusesa amasezerano akigendera.
Nyuma y’ubu butumw bwa 1:55AM, Kenny Sol uri mu ba mbere batishimiye kuba muri iyi nzu yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa X agaragaza ko uyu muziki hari abamusanzemo bacitse intege bagahita babivamo ariko we yashikamye ndetse anashimira abamushyigikira mu muziki we umunsi ku wundi.
Ubwo butumwa bugira buti: “Bamwe baje nyuma yange bahita babivamo ariko nge ndacyahari ndahagaze. Ibi bintu nabikoze kuva kera nta muntu n’umwe unyizera. Ndi umusirikare, spectacular wahawe impano n’Imana data.”
Kenny Sol yakomeje agira ati “Ku muryango wange n’abafana bange, mwarakoze kujyana nanjye. Kunshigikira kwanyu ntigushira.”
Kenny Sol atangaje ubu buhamya nyuma y’amasaha macye 1:55AM ivuze ko umuhanzi ushaka kuva muri iyi label yakwigendera bihuza n’uko Kenny Sol abona ko adehera muri 155am ndetse n’ibyo bamusezeranyije batabimuha nk’uko bikubiye mu masezerano.
Kenny Sol yaciye amarenga yo gusezera muri 1:55AM abayemo ahekenya amenyo
Kuva yajya muri 1:55AM, igitaramo gikomeye Kenny Sol yaririmbyemo ni 'MTN Iwacu Mzika Festival'
Kenny Sol ashinja 155am kutubahiriza amasezerano bagiranye
1:55AM yashyize hanze itangazo riha rugari buri wese ushaka kugenda