Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente yavuze ko ibikorwa byakozwe byatanze umusaruro aho umubare w’Abanyarwanda bikorera wiyongereyeho 75,1% mu myaka irindwi ishize.
Ati “Mu bafite akazi, abikorera na bo bariyongereye kuko bavuye ku bihumbi 760 bagera kuri miliyoni 1,3 ni ukuvuga ko bagize ubwiyongere bwa 75,1%. Icyiza kiri muri ibi ni uko aba bikorera ari bo bahanze imirimo na bo batanga akazi nanone.”
Dr. Ngirente yashimangiye ko ukwiyongera kw’abikorera kuvuze ko abantu benshi baba bashobora kubona akazi. Ati “Icyo rero kirafasha cyane iyo tubona abikorera baba benshi biba ari ikimenyetso cy’uko na bo bazatanga akandi kazi, imirimo bakayihererekanya n’abandi. Icyo twishimira ni uko kugeza ubu urwego rw’abikorera rwagiye rutanga akazi kenshi cyane.
Ni ukuvuga ko mu mirimo itangwa mu kurwanya ubushomeri urwego rw’abikorera rwabigizemo uruhare runini cyane, kandi rukaba rufitanye ubufatanye bwiza na Leta tukagenda duhana ibitekerezo no kwerekana uko urubyiruko rwacu rugenda rubona akazi mu nzego z’abikorera.”
Iyi mibare yiyongereye na none mu gice cya ba rwiyemezamirimo mu bagore byumwihariko abahanga imirimo ndetse bagaha akazi abandi mu rwego rwo kuzamurana.
Umunyamakuru Uwase Cynthia wakoraga ikiganiro Imboni z’ubukungu, yavuze ko mu mpanuro yahaga abakurikiraga ikiganiro nawe zaje kumufasha ashyira imbere gukura amaboko mu mifuka nawe akihangira imirimo.
Yagize ati “Nakoraga ikiganiro Imboni z’ubukungu ariko numva impanura natangaga najya zinyubaka. Nyuma naje gushaka akazi ahandi nkora akazi kenshi mbihuza kugira ngo mbone amafaranga nange ntangire akazi kange bwite.”
Yakomeje avuga ko nyuma yaje gufatanya na mugenzi we Uwimbabazi Reine bahuriza ku gitekerezo cyo guteza imbere ubukerarugendo hanyuma bazana ubwato mu Kivu bwitwa Inganji bateaux noir.
Ati: “Nyuma naje gufatanya na begenzi bange barimo umukobwa witwa Reine dutangiza ubwato mu Kivu bwitwa Inganji bateaux noir bwiza cyane kuko bushobora gukorerwamo ibirori bitandukanye bukaba bwakira abantu 12 ukaba wakwizanira ibyo kurya cyangwa kunywa mu gihe waba ubyifitiye. Dutwara abantu igihe cyose kandi ku gihe bashaka tukazenguruka ahantu hose.”
Uwimbabazi Reine wafatanyije na Cyntia muri uyu mushinga w’ubwato we yavuze ko imbogamizi bamwe mu bagore n’abakobwa bagihura nazo ni ukwitinya no gutinya gushora amafaranga yabo.
Ati “Sinavuga ngo bose kuko hari abandi biteje imbere mu yindi mirimo, imbogamizi navuga ntiziri ku gitsina gore gusa n’abagabo ni uko. Ahenshi ni igishoro cyangwa kuba umuntu yatinya umushinga runaka akumva wahomba, ikindi nakongeraho no kuba umuntu yabura umufasha mu bitekerezo nabyo bica integer benshi.”
Asaba abagore gukomeza ingamba zo kwiteza imbere no kutitinya ahubwo bakumva ko bashoboye kandi ko igihugu gutanga amahirwe angana haba abagabo n’abagore. Ati “Nabagira inama yo gukomeza ingamba zo kwiteza imbere ku batangiye, abandi nabo bataratinyuka nabagira inama yo gutinyuka kandi bakinjira muri mishinga nta bwoba kuko iki gihugu gitanga amahirwe kuri bose ntabwo kiyaha abagabo gusa ndetse nta n'imirimo bahejwemo.”
Imibare igaragaza ko ibigo byinshi by’ubucuruzi byashinzwe mu Rwanda mu myaka 10 ishize biri mu cyiciro cy’ibito cyane, kuko ibigera kuri 92,2% bikoresha hagati y’umukozi umwe na batatu, mu gihe ibigo bito bikoresha abakozi bari hagati ya bane na 30 ari 16 730, bingana na 6,4%.
Ibigo biciriritse bifite abakozi bari hagati ya 31 na 100 ni 3 103 bigize ijanisha rya 1,2%, mu gihe ibigo by’ubucuruzi binini bifite abakozi barenga 100 mu mwaka wa 2023 byari 537 gusa, bingana na 0,2%. Bigaragazwa kandi ko ibigo birenga 93,7% ari iby’Abanyarwanda, 1% ari ubufatanye hagati y’Abanyarwanda n’Abanyamahanga, mu gihe 5,2% hatamenyekanye ba nyirabyo.
Cyntia avuga ko gukora ikiganiro Imboni z'ubukungu byatumye afunguka agatangira kubona amahirwe menshi ku isoko ry'umurimo
Uwimbabazi Reine agira inama abagore yo kwitinyuka no gukora cyane kuko hari amahirwe menshi yabashyiriweho
Uwimbabazi Reine na Cyntia bihurije hamwe bagura ubwato