Abitabiriye aya mahugurwa bize amasomo atandukanye bakora n’urugendoshuri mu rwego rwo guhuza ubumenyi bigira mu masomo yo mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi.
Ni amahugurwa y'icyiciro cya 12 agenerwa ba Ofisiye bato yerekeranye n’ubuyobozi, yitabiriwe n'abaturutse mu nzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko, barimo abo muri Polisi y'u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’ abo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza washimiye abasoje amasomo ku muhate bagaragaje abasaba, kuzihatira gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe no gukora ibirenze ibyo bakoraga.
Yagize ati: “Imyitwarire n’ubumenyi mwungukiye muri aya mahugurwa mumazemo iminsi, bizabagirira akamaro cyane mu nzego mwaturutsemo n’ibigo musanzwe mukorera kuruta uko mwari musanzwe mubikora.”
Yakomeje agira ati: “Aya mahugurwa ni intambwe ikomeye muteye ibaganisha ku iterambere ry’umwuga wanyu. Turi mu isi yugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye bigenda byiyongera umunsi ku wundi; kugira ngo twirinde ibyo bibazo ni uko inzego z’umutekano zikwiye kugira abayobozi bafite ubushishozi mu by’umutekano, bazi gutegura no kuzuza inshingano zabo uko bikwiye bafatanya n’abaturage.”
DIGP Ujeneza yibukije abasoje amahugurwa ko ubuyobozi budashingiye gusa ku byubahiro, ahubwo bushingiye ku ndangagaciro zituranga nk’abanyarwanda, cyane cyane ko muri iki gihe Isi ikeneye abashinzwe umutekano mu ngeri zose bakoresha ubumenyi n’ubuhanga mu buryo bwa kinyamwuga kugira ngo bahangane n’ibyo bibazo ihura na byo.
Umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC), ACP Augustin Ntaganira, yashimiye abasoje amahugurwa ku kinyabupfura, ubwitange n’ubushake bagaragaje mu gihe cyose bamaze biga, agaragaza ko hari icyizere cy'uko ibyo bize bizabafasha kurushaho kuzuza inshingano kinyamwuga.