Mildred yahishuye ko ubwo yari afite imyaka 16 ari bwo yabwiwe ko atazabyara, ndetse we n'umugore we bamaze imyaka 8 bahanganye n’ikibazo cyo kutabyara, ariko ku bw’Imana babona urubyaro. Ubuhamya bwabo bwagaruye icyizere mu bakristo bubibutsa ko nta kinanira Imana, kandi ko hamwe no kwizera, byose bishoboka.
Uyu munsi wari wihariye kuko ubutumwa bwabo butarebaga abagore gusa, ahubwo bwari bugenewe abagabo n’abagore, cyane cyane abari mu rugendo rwo gushaka, kubaka no gukomeza imiryango yabo.
Pastor Kingsley na Pastor Mildred Okonkwo ni abayobozi ba David’s Christian Centre, itorero rifite amashami muri Lagos muri Nigeria. Bamaze imyaka irenga 20 bigisha ku rukundo, kurambagiza, gushyingiranwa no kubaka ingo zishingiye ku mahame ya gikristo.
Bamenyekanye kandi kubera ibiganiro n’amahugurwa batanga ku mibanire, ndetse bakaba baranditse ibitabo bitandukanye muri urwo rwego.
Pastor Kingsley: “Igihe cyiza cyo kwiga kwizera ni mbere y’ikibazo”
Mu gutangira ubuhamya bwe batangiye muri BK Arena tariki ya 14 Kanama 2026, Pastor Kingsley yashimiye Apostle Mignonne Kabera n’umugabo we Eric Kabera kuba barabakiriye muri iki giterane.
Ati: “Ni iby’agaciro kuba turi hano. Ndashimira Apostle Mignonne n’umugabo we kuba baratwakiriye hano muri iki giterane.”
Yavuze ko agiye kuvuga ibintu bike, hanyuma umugore we agakomeza ubuhamya bw’ibyo Imana yakoze mu muryango wabo.
Pastor Kingsley yahereye ku isomo avuga ko abantu benshi bajya bashaka kumenya kwizera igihe bageze mu bibazo, nyamara igihe cyiza cyo kubaka ukwizera ari mbere y’uko ibibazo biza.
Ati: “Abantu benshi bashaka kumenya kwizera iyo bagize ikibazo. Igihe cyiza cyo kwiga kwizera ni mbere y’ikibazo.”
Yavuze ko ibibazo ari igice cy’ubuzima kandi ko umuntu agomba kuba yaramaze kubaka ukwizera kwe mbere yo guhura na byo.
Pastor Kingsley yavuze ko akiri umusore yari afite icyifuzo cyo kubona umugore, ndetse ko yamaze igihe ashakisha uwo mufasha.
Ati: “Nari umusore ushaka umugore. Ndi umushumba muto, nshaka umufasha. Nzenguruka umujyi wacu nshaka umufasha, ndetse nari narashyizeho abantu mu nsengero zitandukanye ngo banshakire umufasha. Ndamubura.”
Nyuma yaje guhura na Mildred, avuga ko yumvise abonye umugore yari amaze igihe ashakisha.
Ariko mu biganiro byabo, Mildred yamubwiye ko abaganga bari baramubwiye ko ashobora kutazabyara.
Kuri Kingsley, ibyo ntibyabaye impamvu yo guhagarika umubano. Ati: “Naramubwiye nti ‘uzabyara.’”
Yavuze ko mbere y’uko ahura na Mildred yari yarize Bibiliya byimbitse, cyane cyane ku masezerano y’Imana ajyanye n’urubyaro.
Pastor Kingsley yavuze ko aho gutinya cyangwa gucika intege kubera ibyo abaganga bari baravuze, we na Mildred bahisemo kwizera ibyo bemeraga kw’ijambo Imana yavuze.
Yabwiye Mildred ko ahubwo batangira gutekereza ku mazina y’abana babo. Yavuze ko banemeranyije ku mubare w’abana bifuzaga kuzagira, ndetse banahitamo amazina yabo mbere y’uko batangira urugo.
Nyuma yaho, Mildred ni we wakomeje ubuhamya bw’uko icyo gihe cyari kimeze.
Mildred: “Natangiye kujya mu mihango mfite imyaka 10”
Pastor Mildred Okonkwo yavuze ko ibibazo bye byatangiye akiri muto. Yavuze ko yatangiye kujya mu mihango afite imyaka 10, ariko akagira imihango yamamaraga iminsi irindwi kugeza ku 10, ibyo icyo gihe akaba atarabyumvaga nk’ikibazo gikomeye.
Ageze ku myaka 16, ibintu byarushijeho gukomera kuko imihango yatangiye kumara igihe kirekire cyane, yanga guhagarara. Buri munsi, buri munota, buri mwanya yabaga ari kuva.
Yagereranyije ubuzima bwe n’ubw’umugore uvugwa muri Bibiliya wari umaze igihe kinini ava amaraso. Ati: “Buri munsi, umwaka wose, igihe cyose nabaga ndi kuva.”
Yavuze ko hari igihe yatakazaga amaraso menshi ku buryo yageraga aho agahera umwuka, agahwera. Nyuma yo kubibwira mukuru we, mukuru we yabimenyesheje nyina maze bajyana kwa muganga.
Abaganga bamubwiye ko adashobora kuzabyara
Mildred yavuze ko yatangiye urugendo rurerure rwo kujya kwa muganga, agenda ahabwa ibizamini n’ubuvuzi butandukanye.
Umuganga umwe yamubwiye ko afite Polycystic Ovary Syndrome (PCOS) ndetse ko afite n’ikibazo kijyanye na nyababyeyi.
Icyamukomerekeje cyane ni uko icyo gihe, akiri umukobwa w’imyaka 16, yabwiwe ko adashobora kuzabyara.
Yavuze ko icyo ari cyo kintu yatinyaga cyane kurusha ibindi. Ati: “Abaganga bagerageje ibishoboka byose, ariko nta na kimwe cyakunze.”
Yagiye ku baganga batandukanye mu mijyi itandukanye, ariko akomeza kubwirwa ko adashobora kubyara.
Nubwo nyuma yaje guhura n’umuganga wamubwiye ko hari uburyo bw’ubuvuzi bushobora kugeragezwa, Mildred yavuze ko ubwoba bwo kutazabyara bwari bumaze gushinga imizi muri we.
Mildred yavuze ko ageze mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza yahuye n’umuganga barakundana.
Yatekerezaga ko kuba uwo mugabo ari umuganga byari gutuma ibintu birushaho kuba byiza, cyane ko yari azi ikibazo cy’ubuzima yari afite. Umubano wabo wageze n’aho imiryango ibimenya ndetse n’imihango yo gufata irembo iraba.
Ariko Mildred yavuze ko hari igihe yumvise mu mutima we ko uwo mugabo atari uwo Imana yari yaramuteguriye. Ati: “Imana irambwira ngo uyu mugabo mugiye kubana si uwawe.”
Ibyo byatumye gahunda zose zari zateguwe zihagarara. Nyuma yaho ni bwo yaje guhura na Pastor Kingsley.
Kingsley yamubwiye ko azabyara
Mildred yavuze ko Kingsley yatangiye kumubwira iby’urukundo no gushaka ko amubera umugore. Na we yahise amubwira ko mbere y’uko bakomeza uwo mubano, agomba kubanza kumumenyesha ko abaganga bari baramubwiye ko atazabyara.
Ariko igisubizo Kingsley yamuhaye cyaramutunguye. Yamubajije ati: “Ni nde wakubwiye ko udashobora kuzabyara?” Mildred ati: “Ni abaganga.”
Kingsley amusubiza ko we ahitamo kwizera ibyo Imana yavuze. Aha ni ho bombi bongereye gufata icyemezo cyo guhitamo amazina y’abana babo no kwizera ko bazababona. Nyuma baza gukora ubukwe.
Imyaka itatu nta mwana
Mildred yavuze ko umwaka wa mbere w’ubukwe warangiye nta mwana, uwa kabiri urashira, n’uwa gatatu urashira.
Icyo gihe, nk’uko bigenda mu miryango myinshi, yatangiye guhura n’ibibazo by’abamubazaga impamvu atarabyara.
Yavuze ko nyina yamubazaga icyo akora mu rugo rw’umugabo niba atamubyarira, ndetse mukuru we akamushishikariza kongera kujya kwa muganga.
Ariko Mildred avuga ko muri icyo gihe ari bwo yarushijeho gukomera mu kwizera kwe.
Yatangiye gufata Ijambo ry’Imana nk’umuti
Mildred yavuze ko yatangiye gushaka imirongo ya Bibiliya ivuga ku gutwita, urubyaro no kubura urubyaro.
Yavuga ko Bibiliya ivuga ko Ijambo ry’Imana ari umuti, maze atangira kurisoma no kurivuga kenshi nk’umuntu ufata imiti.
“Nk’uko umuntu afata ikinini kimwe mu gitondo, saa sita na nimugoroba, nanjye niko naturaga ijambo ry’Imana.”
Yavuze ko uko yakomeje kurivuga, ukwizera kwe kwagiye kurushaho gukomera. Ibi ngo yabimazemo imyaka itanu, akomeza kwizera ko umunsi umwe azasama.
Ati: “Nari mbizi ko ari ikibazo cy’igihe gusa, ubundi nkasama.”
Nyuma y’imyaka umunani, Mildred yaje gusama
Mildred yavuze ko mu mpera za 2012, umugabo we yamubwiye ko Imana izamuha ubuhamya mu mwaka ukurikiraho.
Ku itariki ya 5 Mutarama 2013, Mildred yaripimye asanga atwite. Yavuze ko ari bwo bwa mbere mu buzima bwe inda ye yari itangiye kubamo umwana, nyuma y’imyaka umunani yari amaze ategereje.
Icyakora urugendo ntirwahise rurangira. Nyuma yagiye kwa muganga ahabwa umuti wamuteraga allergie, atangira kuva. Abaganga batangira kumubwira ko umwana yari amaze imyaka umunani ategereje ashobora kuvamo.
Mildred yavuze ko nubwo icyo gihe yababaye cyane, yakomeje kwizera ko umwana we atazamubura. Yabwiye abaganga ati: “Uyu mwana namutuye Imana ntabwo namubura.”
Mildred yavuze ko ku itariki ya 22 Kanama 2013, yibarutse imfura ye yise Davida. Yavuze ko yakomeje kwizera Imana, nyuma ikamuha n’undi mwana yise David. Aya mazina bari barayahisemo kuva kera mu kwizera ubwo bari bagitegereje urubyaro.
Ubuhamya bwe bwatumye abitabiriye igiterane bamwumva mu buryo bwihariye, cyane cyane abari bafite ibibazo bisa n’ibyo yanyuzemo.
“Icyo Imana yakoreye bamwe, nawe yakigukorera”
Mu gusoza ubuhamya bwe, Pastor Mildred yasabye abantu bafite ikibazo cyo kubura urubyaro kudacika intege.
Yavuze ko we ubwe yanyuze mu myaka myinshi y’ibibazo, ariko akomeza kwizera. Yagize ati: “Icyo Imana yakoreye bamwe, nawe yakigukorera. Nta kintu na kimwe kinanira Imana.”
Yavuze ko hari abantu benshi babwiwe ko batazabyara, bamwe bamara imyaka myinshi bategereje urubyaro, amaherzo bakaza kubona abana.
Yasoje avuga amagambo akomeye cyane imbere y’abitabiriye All Women Together: Ati: “Uyu munsi turashyira iherezo ku bugumba mu izina rya Yesu.”
Ubuhamya bwa Pastor Kingsley na Mildred bwabaye kimwe mu bihe by’ingenzi by’umunsi wa kane wa All Women Together, aho ubutumwa bwabo bwibanze ku kwizera, kwihangana, urukundo no kutareka icyizere mu gihe umuntu ahanganye n’ibigeragezo bikomeye by’ubuzima.


Pastor Kingsley na Mildred Okonkwo bo muri Nigeria bagarutse ku gitangaza Imana yabakoreye ikabaha urubyaro nyuma y'imyaka 8 bategereje

Apostle Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church itegura All Women Together
