AWT2026: Apostle Mignonne yahishuye uko yisanze ayoboye itorero, ntiryagwa ntiryanasenyuka

Iyobokamana - 14/08/2026 9:53 AM
Share:

Umwanditsi:

AWT2026: Apostle Mignonne yahishuye uko yisanze ayoboye itorero, ntiryagwa ntiryanasenyuka

Ku munsi wa gatatu w’Igiterane All Women Together 2026, Apostle Mignonne Kabera yagarutse ku rugendo rwe rwo gutangira umurimo w’Imana, avuga ko yabanje kugira ubwoba bwinshi bwo gutinya uko abantu bari kwakira ibyo yigishaga n’umurimo yari atangiye.

Kuva ku wa 11 Kanama kuzageza ku wa 15 Kanama 2026 muri BK Arena hari kubera igiterane 'All Women Together 2026' cyateguwe na Noble Family Church na Women Foundation Ministries biyoborwa na Apostle Mignonne Kabera. Ku munsi wa gatatu w'iki giterane, abitabiriye batambiye Imana mu ndirimbo ndetse banagaburirwa ijambo ry'Imana.

Mu butumwa bwe, Apostle Mignonne Kabera yibanze ku kwakira abakugana, ashimangira ko kwakira umuntu neza, kumwitaho no kumufasha ari ingenzi, ndetse ko umuntu atagomba gutegereza kugira byinshi kugira ngo abashe kwakira cyangwa gufasha abandi.

Yigishije ko umuntu ashobora kuba adafite byinshi, ariko akagira umutima wo kwakira abamugana, kubafata neza no kubafasha uko ashoboye.

Yavuze ko ubwo yatangiraga umurimo w’Imana, yari afite ubwoba bukomeye atinya ko abantu bashobora kutamwemera cyangwa bakamufata nabi kubera ibyo yigishaga, ariko awinjiramo. Ati: “Ninjiye mu murimo w’Imana, namenye ko ari wo murimo nshobora gukora neza.”

Yavuze ko yatangiye asengera abantu, bamwe bagakira ndetse n’ibibazo by’abandi bigakemuka, ariko ibyo byatumaga agira ubwoba bwo kubivuga mu ruhame, akababuza kubivuga ku karubanda. Ati: “Numvaga nibavuga ko nasengeye umuntu agakira, bavuga ko ari nk’abantu batetse umutwe nkumva ndabitinye.”

Aho guhita abwira abantu ibyo yabonaga bibaho binyuze mu masengesho, yavuze ko buhoro buhoro yakomeje urugendo rwe, kugeza ubwo yaje kwisanga ayoboye itorero.

Apostle Mignonne yavuze ko uko yakomezaga kuyobora itorero, yatangiye kubona ko ubwoba yari afite butari bukwiye kumubuza gukomeza. Yagize ati: “Buhoro buhoro nisanga nyoboye itorero. Mbona ntiriguye, mbona ntirisenyutse.”

Yavuze ko abantu batangiye kumubwira ko wenda ashobora kuyobora abagore gusa, ariko nyuma aza kubona n’abagabo batangiye kuza.

Ibyo yabihuje n’ibyo Yesu yamukoreye, ashimangira ko mu murimo w’Imana umuntu atagomba kurebera ku byo atekereza ko adashoboye, ahubwo akareba urugero rwa Yesu.

Mu nyigisho ze, kwakira abandi ni kimwe mu by’ingenzi Apostle Mignonne yashimangiye. Yagaragaje ko bidasaba ko uba ufite byinshi, ahubwo ari umutima wo kwakira no gufata neza umuntu, nubwo ibyo umuntu afite byaba ari bike.

Ubutumwa bwe bwibanze ku gushishikariza abantu gushyira abandi imbere, gufasha abakugana no gukora ku buryo umuntu ukugannye atagenda afite igikomere.

Yashimiye abantu bose bagize uruhare mu gutuma All Women Together igenda neza, haba abasenze, abakiriye abantu ndetse n’abashyize abandi imbere.

Ati: “Ndifuza gusabira umugisha buri wese wagize icyo akora kugira ngo iki giterane kibe cyiza. Waba warasenze, warakiriye abantu, ndetse warashyize imbere abandi.”

Yakomeje abashimita ubwitange bagaragaje, ati: “Umuntu wese winjiye hano ntaw’utahana igikomere, ndashaka kubabwira ko Imana igiye kubaha igihembo.”

Ubutumwa bwe bwagarutse ku gitekerezo cy’uko umurimo wose ugitangira ushobora gutera ubwoba, ariko kwizera, gukomeza gukora no kwibanda ku cyo umuntu ahamagarirwa gukora bishobora gutuma agenda atera imbere, nk’uko yabigaragaje mu buhamya bw’urugendo rwe kuva atangira umurimo w’Imana kugeza ayoboye itorero kandi akagera no kuri All Women Together.

Apostle Mignonne yavuze inzira igoye yanyuzemo ubwo yatangizaga itorero

“Ndifuza gusabira umugisha buri wese wagize icyo akora kugira ngo iki giterane kibe cyiza. Waba warasenze, warakiriye abantu, ndetse warashyize imbere abandi.” Apostle Mignonne

Abagore n'abakobwa bitabiriye All Women Together 2026 bari kuhahembukira cyane


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...