Iri tegeko rishya ryatangiye gukurikizwa kuri uyu wa Gatatu, riteganya ko izi mbuga nkoranyambaga zigomba gukuraho cyangwa kwirukana abazikoresha batuye muri Australia batarageza ku myaka 16. Urubuga rutari bubyubahirize, rushobora gucibwa ihazabu igera kuri miliyoni 33 z’amadolari.
Nubwo iri tegeko ryakomwe mu nkokora n’ibigo by’ikoranabuhanga binini ndetse n’abaharanira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, abaharanira uburenganzira bw’abana baryakiriye neza.
Leta ya Australia ivuga ko hari hakenewe ingamba zikaze cyane zo kurinda abana “algorithme zishukana” zigaragara kuri telefoni zabo ziteza urwango, guhutazwa, imibonano mpuzabitsina n’ibindi bikorwa bihanitse.
Minisitiri w’Intebe Anthony Albanese yabivuze mbere y’uko itegeko ritangira kubahirizwa ati: “Kenshi na kenshi, imbuga nkoranyambaga si umuryango, ahubwo ziba intwaro zo guhutaza, uburyo bwo gushyira abana ku gitutu, gutera ubwoba, gukwirakwiza ba rusahurira mu nduru ndetse no kuba ikiraro cy’abagizi ba nabi bifuza kwangiza abana kuri internet.”
Umunyamakuru wa Al Jazeera, Danielle Robertson uri i Sydney, yatangaje ko Abanya-Australia benshi bazindukiye mu “isi nshya kuri internet” aho konti z’urubyiruko ziri munsi ya 16 zahise zivanwaho.
Robertson yakomeje avuga ko ubutegetsi buzifashisha ikoranabuhanga ryo kumenya isura (facial recognition) hamwe n’indangamuntu za leta (government-issued IDs) mu kugenzura imyaka y’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Yongeraho ko ibindi bihugu byinshi nk’u Butariya, Maleziya ndetse no muri Leta zimwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatangaje ko biri gukurikirana neza uburyo iri tegeko rizakorwa kugira ngo na byo byige uko byabikoresha.
Muri uru rutonde rw’imbuga nkoranyambaga zibujijwe kandi harimo Kick na Twitch (zitanga amashusho y’imikino), hamwe n’ubutumwa butangwa kuri Threads na X (yahize ari Twitter). Ubutumwa bwa WhatsApp, Pinterest na Roblox byo biracyari ku rutonde rwemewe, ariko leta yatangaje ko urutonde ruzajya ruvugururwa.
Ibigo binini bya tekinoloji nka Meta na YouTube byamaze kwamagana iri tegeko. YouTube yavuze ko ryakozwe “mu buryo bwihuse” kandi ko rishobora gusunikira abana kujya mu mbuga zirushaho kubangamira umutekano wabo.
Nubwo hafi ya zose zemeye kubahiriza itegeko by’agateganyo, hari hashize iminsi havugwa ko hari imanza zishobora kuregerwa mu nkiko mu gihe kiri imbere. Urubuga rwa Reddit rwavuze ko rutaremeza niba ruzajyana iki kibazo mu rukiko rukuru rwa Australia.
Umutwe uharanira uburenganzira bwo gukoresha internet witwa Digital Freedom Project wafashe icyemezo cyo gushaka uko urubyiruko rwakongera kwemererwa gukoresga imbuga nkoranyambaga.
