Imyaka ibaye 7 abakurikirana ruhago
hirya no hino ku Isi hose bahora babona ijambo ‘Visit Rwanda’ kuri Sitade
zitandukanye ndetse no ku myambaro y’amakipe atandukanye.
Ayo magambo ‘Visit Rwanda’ yambaweho
na Messi, Neymar Mbappe, Ramos, ubwo bakinaga mu ikipe ya Paris Saint Germain ndetse
yambarwa na Arsenal ku rutugu mu mikino yose bakina hanyuma anandikwa muri
Sitade ya Bayern Munichen.
Ni amasezerano aya makipe yose
atagiye abonera igihe kimwe. Arsenal niyo yatangiye gukorana na Visit Rwanda mu
mwaka wa 2018 hakurikiraho PSG mu mwaka wa 20219 ndetse na Bayern Munich mu
mwaka wa 2023.
None ku wa 30 Mata 2025, Urwego
rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwagiranye amasezerano n’ikipe ya Atletico
Madrid azagera mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2028 bamamaza ‘Visit Rwanda’.
Mu myaka 7 ishize u Rwanda rutangiye
iyi Gahunda ya Visit Rwanda, bigaragara ko yatanze umusaruro haba ku mubare w’abasuye
u Rwanda ndetse n’amafaranga abo ba mukerarugendo basize aha mu Rwanda.
Mu mwaka umwe iyi gahunda ishyizweho
(Ni ukuvuga mu mwaka wa 2019), ubukerarugendo bw’u Rwanda bwavuye kuri miliyoni
425$ buzamukaho 17% bwinjiza miliyoni 498$ mu 2019. Muri uwo mwaka kandi ba
mukerarugendo barenga ibihumbi 20 basuye u Rwanda.
Icyo gihe mu mwaka wa 2018
amasezerano ya mbere asinywa, abafana ba Arsenal bagera kuri 71% ntibari bazi u
Rwanda, na bamwe mu bari baruzi ntibumvaga ko cyaba ari igihugu kiri mu
biyoboye ubukerarugendo muri Afurika ndetse gifite ubwiza gifite.
Ibi byahise bisunikira RDB kuganira
na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, bitewe n’inyungu nayo ibifitemo yemera
gusinya amasezerano y’imyaka itatu ku nshuro ya mbere mu mpera za 2019.
Raporo yongeye gukorwa mu 2020
igaragaza umusaruro w’urugendo rwa David Luiz mu Rwanda rwatanze umusaruro mu
kugira ngo mu bafana ba Arsenal bamenye u Rwanda, bavuye kuri 35% bagera kuri
41%.
Si ibyo gusa kuko mu mwaka umwe gusa
wa PSG, abarenga miliyoni 110 bemenye u Rwanda binyuze ku kurwamamariza ku
myambaro y’imyitozo y’iyi kipe, cyane ko yari ifite abakinnyi bakomeye barimo
Neymar Junior, Lionel Messi, Sergio Ramos, Kylian Mbappé n’abandi.
Mu mwaka wa 2024, RDB yasinyanye n’imikino
myinshi mu buryo bwa ‘Visit Rwanda’ aho bari bafite intego yo kwinjiza miliyoni
800$ zivuye muri urwo rwego. Imibare yaherukaga ya 2023, igaragaza ko
ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije agera kuri miliyoni 620$.
Muri Mata 2024, Ikigo cy’Igihugu
gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), cyatangaje ko
mu 2023 ubu bwoko bw’ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 95$ (arenga
miliyari 122 Frw), yavuye mu nama n’ibindi bikorwa bitandukanye igihugu
cyakiriye muri uwo mwaka, angana n’izamuka rya 48% ugereranyije n’ayo urwego
rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama rwari rwinjije mu 2022.
Mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwinjije
miliyoni $647 mu bukerarugendo, izamuka rya 4.3% ugereranyije na miliyoni $620
zinjiye mu 2023. Uyu musaruro waturutse ahanini mu bukangurambaga bwa
"Visit Rwanda" biciye mu bufatanye n’amakipe akomeye ku Isi nka
Arsenal, PSG na Bayern Munich, byatumye u Rwanda rumenyekana nk’ahantu
nyaburanga.
Muri uwo mwaka, u Rwanda rwakiriye
abasura bagera kuri miliyoni 1.36, harimo abitabiriye gahunda zo gusura ingagi
(gorilla trekking) zagize uruhare runini mu nyungu, ndetse n'abitabiriye inama
n’amahuriro (MICE), aho habaye inama 115 zifatwa nk’iz’ingenzi, zikinjiza
miliyoni $84.8.
Uyu musaruro ushimangira ko gahunda ya Visit Rwanda ikomeje gutanga umusaruro ufatika mu kuzamura ubukungu bushingiye ku bukerarugendo.
Kuva mu mwaka wa 2018, Arsenal nibwo yatangiye ubufatanye na Visit Rwanda
Paris Saint Germain yatangiye kugirana imikoranire na Visit Rwanda mu mwaka wa 2019 kuri ubu amasezerano akaba azarangira mu mwaka wa 2028
Ikipe ya Beyern Munich nayo ifitanye amasezerano na Visit Rwanda azagera mu mwaka wa 2028
Atletico Madrid nayo yagiranye ubufatanye na Visit Rwanda kugera mu mwaka wa 2028