Suzuki yerekeje muri Aston
Villa ku masezerano ahoraho, nyuma yo kumara imyaka ibiri muri Parma ikina muri
Serie A. Uyu munyezamu w’imyaka 23, akaba yarakiniye u Buyapani mu Gikombe
cy’Isi cya FIFA 2026, yitezweho kongera imbaraga mu izamu rya Villa.
Aston Villa yamuguze ku
mafaranga miliyoni 30 z’ama-Euro,
hakiyongeraho andi miliyoni 5 ashobora gutangwa bitewe n’ibizagerwaho, bivuze
ko agaciro k’uyu mukinnyi gashobora kugera kuri €35 miliyoni.
Zion Suzuki yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko akurira mu Buyapani, aho yatangiriye umupira w’amaguru mu ishuri ry’abato rya Urawa Red Diamonds. Yakoze amateka yo gukinira iyi kipe nk’umukinnyi mukuru afite imyaka 16 gusa.

Nyuma yaje gukinira Sint-Truiden
yo mu Bubiligi, mbere yo kwerekeza muri Parma mu Butaliyani. Mu myaka ibiri
yamazeyo, yakinnye imikino 59 mu marushanwa yose, ndetse agenda agaragaza ko
ari umwe mu bazamu bato bafite ejo hazaza heza.
Ku rwego rw’ikipe
y’igihugu, Suzuki amaze gukinira u Buyapani imikino 22, akaba yaragaragaye no
mu Gikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Amerika, Canada na Mexico.
Kwinjira muri Aston Villa
ni intambwe ikomeye ku mwuga we, aho azahatana ku mwanya wo kubanza mu izamu,
mu gihe haracyari ukutamenya neza ahazaza h’umunyezamu mukuru wa Villa, Emiliano
Martínez.
