Ikipe ya Aston Villa yasubije Manchester United yifuza gusinyisha umuzamu Emiliano Martinez ku ntizanyo, iyibwira ko ibi yifuza bidashoboka.
Ikipe ya Manchester United ishaka umuzamu hasi hejuru mu gihe biherutse kwemezwa ko Andre Onana atazafasha iyi kipe mu mikino ya mbere kubera imvune, ikaba yifuza gusinyisha Emiliano Martinez ariko agasinya nk’intizanyo.
Nk’uko byatangajwe na Daily Mail, abahagarariye Manchester United bahuye n’aba Aston Villa mu mpera z’icyumweru gishize. Gusa mu gihe Manchester United yifuzaga uyu muzamu w’imyaka 32 nk’intizanyo, Aston Villa yo nyibyumva kuko ishaka kumugurisha, ikaba imuha agaciro ka miliyoni zisaga 40 z’amapawundi.
Tariki 17 Kanama 2025, nibwo Manchester United izatangira umwaka w’imikino wa 2025/2026 ikina na Arsenal ku mukino wa mbere wa shampiyona. Muri iki gihe, umutoza Ruben Amorim yifuza ko yaba yaramaze kubona abakinnyi yifuza barimo umunyezamu na rutahizamu.
Imvune ya Onana yatumye Manchester United ishyira imbaraga mu gushaka umunyezamu
Emiliano Martinez niwe Manchester United ishaka gusimbuza Onana