Ikipe ya
Arsenal yaraye ikatishije itike ya kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League
bwa mbere kuva mu 2009, nyuma yo gusezerera Real Madrid iyitsinze igiteranyo
cy’ibitego 5-1 mu mikino yombi.
Manchester
City yananiwe kwikuriramo Real Madrid ubwo bahuraga mu mikino ya kamarampaka
bashaka kujya muri ⅛ cya munani, ariko umutoza wayo Pep Guardiola ni umwe mu
bakomeje gushimirwa bikomeye na Mikel Arteta utoza Arsenal mu ruhare yagize
kugira ngo Real Madrid isezererwe.
Ubwo
Arsenal yari imaze gutsinda Real Madrid ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabereye
Emirates Stadium, Mikel Arteta yavuze ko yabanje kuganira na Pep Guardiola
nk’umutoza umaze gutsinda Real Madrid incuro zitari nke, ndetse ahamya ko
ibiganiro bagiranye byamufashije muri uwo mukino.
Mu ijoro
ryakeye ubwo Arsenal yari imaze gutsinda Real Madrid ibitego 2-1 mu mukino wo
kwishyura, Arteta yongeye kugaruka kuri Guardiola amushimira bikomeye mu ruhare
yagize mu gusezerera iki kigugu cyo muri Espagne.
Arteta
yagize ati: "Mu gitondo namuhamagaye (Guardiola) kuko ntekereza ko kuba ndi hano
akwiye kubishimirwa. Nk’umukinnyi ndetse nk’umutoza yahoraga ambera
ikitegererezo, kandi niwe muntu wahisemo kunyizera angira umutoza we
wungirije."
Mu magambo
ya Mikel Arteta yakomeje yumvikanisha ko yagombaga kuvugisha Pep Guardiola
mbere ya buri mukino yakinnye na Real Madrid, akamukuraho impanuro nk’umutoza
yemera ndetse wamufashije kugera aho ari ubu.
Nubwo
Manchester City ya Pep Guardiola itahiriwe n’umwaka w’imikino wa 2024/2025,
Arsenal ya Mikel Arteta yo iragerageza gutwara UEFA Champions League yayo ya
mbere mu mateka dore ko yamaze kugera muri ½ aho izahura na PSG.
Nyuma
y’uyu mukino kandi Mikel Arteta yayangaje ko Carlo Ancelotti utoza Real Madrid
yamubwiye ko abona Arsenal ye ariyo izatwara igikombe.
Umutoza wa Arsenal akomeje kunyurwa n'inyuganizi yahawe n'uwa Man City ikamufasha gusezerera Real Madrid muri UEFA Champions League
Umwanditsi: Ndayishimiye Fabrice