Uyu Mwongereza w’imyaka 25 yagize ikibazo cy’imvune yo mu mutsi wo ku itako, izwi nka quadriceps injury, mu mukino wabereye kuri Allianz Arena mu Budage ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026.
Saka yasohotse mu kibuga agifite ububabare, bituma abaganga ba Arsenal bahangayikishwa n’uburemere bw’iyo mvune. Biteganyijwe ko akorerwa ibizamini birimo icyo gufata amashusho y’umubiri kizwi nka MRI, kugira ngo hamenyekane neza uko imvune imeze n’igihe azamara adakina.
Amakuru ya mbere y’abaganga ba Arsenal agaragaza ko ashobora kumara nibura ibyumweru bitandatu adakina, ariko bikaba byanarenza aho bitewe n’ibizava mu bizamini byisumbuyeho.
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yavuze ko hakenewe ibindi bizamini n’ibitekerezo by’abaganga b’inzobere kugira ngo hamenyekane uburemere bw’iyo mvune.
Ati: “Dukeneye ibindi bizamini n’ibitekerezo by’abaganga b’inzobere. Iyo umukinnyi avuye mu kibuga, bikamugora kugenda nta bubabare afite kandi akabura ubushobozi bwo kugenda uko bisanzwe, ntibiba ari ikimenyetso cyiza. Reka dutegereze gato kugira ngo tubashe gutanga amakuru ahamye.”
Ibi bivuze ko Saka azasiba umukino Arsenal izakiramo Everton ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, muri Shampiyona y’u Bwongereza.
Byitezwe ko amara ibyumweru hagati ya bitandatu cyangwa umunani adakina, Arsenal ishobora kumubura mu mikino myinshi ikomeye, ndetse n’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ikamubura mu mikino ya UEFA Nations League izahuramo na Croatia na Espagne.
Mu mwaka w’imikino wa 2024/2025, Saka kandi yabazwe imvune yo ku mutsi wo ku kuguru, bituma amara iminsi 101 adakina.
Gusa, kuba yongeye kugira imvune y’umutsi bishobora gutuma Arsenal ihura n’ibyago mu gushaka umusaruro mwiza, cyane ko mu mpeshyi itashoboye kubona rutahizamu kugira ngo ikomeze kongera imbaraga mu busatirizi bwayo, nubwo yari yaragerageje gushaka Vinícius Júnior na Julián Álvarez, ariko ibiganiro byo kubagura ntibyagenze neza.


