Ni nyuma y’imikino ya 1/2 cy’irangiza yabereye muri Tanzania, aho APR WBC na REG WBC zabonye itike yo kwitabira irushanwa nyafurika rya Basketball mu bagore.
Ikipe ya APR WBC ni yo yabanje gukina, ihura na KPA (Kenya Ports Authority) yo muri Kenya, iyitsinda amanota 80-64 mu mukino utari woroshye.
Nubwo APR WBC yitwaye neza mu duce tubiri twa mbere tw’igice cya mbere, mu gace ka gatatu ibintu byarahindutse, KPA igaruka mu mukino igabanya ikinyuranyo cy’amanota kugeza kuri atandatu gusa.
Gusa, APR WBC yagarutse mu gace ka kane ikina neza, yongera ikinyuranyo cy’amanota, inegukana intsinzi yayihesheje itike yo kwitabira Africa Women’s Basketball League.
Umukino wakurikiyeho wahuje REG WBC ihagarariye u Rwanda na Foxes Basketball Club yo muri Tanzania. REG WBC yatsinze uyu mukino ku buryo bworoshye, n’amanota 103-54.
Aya makipe yombi yongeye kwandika amateka, kuko REG WBC igiye kwitabira iri rushanwa nyuma yo kuryitabira inshuro ebyiri. Mu mwaka wa 2024, yasoje iri rushanwa iri ku mwanya wa kane.
APR WBC na yo igiye kuryitabira ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo kwegukana umudali w’umwanya wa gatatu (Bronze) mu myaka ibiri ishize.
Africa Women’s Basketball League iteganyijwe kubera i Cairo mu Misiri, kuva ku wa 11 kugeza ku wa 20 Ukuboza 2026.



