Mu bakinnyi bose ikipe ya APR FC yahagurukanye nabo kuri uyu mugoroba harimo Bizimana Djihad wavuye mu ikipe ya Rayon Sports. Gusa ntago yahagurukanye n’ abakinnyi batandukanye barimo Emery bayisenge wagiye mu gihugu cya Autriche kuko ariho yabonye ikipe agomba gukinira, Mugiraneza Jean Baptiste wagiye muri Azam FC, Kwizera Olivier werekeje muri Afurika y’ Epfo na Ngomirakiza Hegman nawe uri gushakisha ikipe.
Abakinnyi bose bambariye kuzitwara neza bagakuraho amateka mabi bafite ko batajya bitwara neza hanze y' u Rwanda
Ikipe ya APR FC igiye izi neza ko bitazayorohera kuko isabwa kwegukana iki gikombe cyane ko ubushize ubwo iyi mikino yabaga ikipe ya APR FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma na El Merreik yo mu gihugu cya Sudani. Ikindi kandi igiye iri ku gitutu cy’ abafana bahora bayishinja kwitwara neza mu rugo ariko byagera hanze ikitwara nabi ntibaheshe igikombe na kimwe.


Imodoka yari itwaye abakinnyi ba APR FC hamwe n’ abatioza babo, ubwo yageraga ku kibuga cy’ indege mpzamahanga cya Kanombe

Umutoza Dusan utoza ikipe ya APR FC agiye afite inshingano zo kwegukana iki gikombe dore ko ikipe ya APR FC iheruka gutsindirwa ku mukino wa nyuma

Umutoza wa APR FC hamwe na Ruhinda Farouk na Mubumbyi Beranbe bazaba bashinzwe kumushakira ibitego

Umutoza w’ abanyezamu Mugisha hamwe n’ abakinnyi nka Ruhinda Farouk na Ndahinduka Michel bazaba bashakira ibitego APR FC

Rugwiro Herve, Yannick Mukunzi, Ngabo Albert na Sibomana Patrick

Herve Rugwiro na Yannick Mukunzi biteguye guhesha ishema ikipe ya APR FC

Farouk Ruhinda wari umaze igihe atagaragara kubera imvune yagize, Sekamana Maxime na Mubumbyi Bernabe

Umuganga w’ ikipe ya APR FC


Butera Andrew ni umwe mu bakinnyi bazaba bahanganira umwanya na Bizimana Djihad


Bitwaje n’ ibikoresho bitandukanye
