Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda muri stade Amahoro nyuma y'uko umukino ubanza wari warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga; Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Mugisha Gilbert, Denis Omedi na Djibril Ouattara.
Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga; Rukundo Onesime, Ndizeye Samuel, Ishimwe Christian, Bigirimana Abeddy, Chimeze David, Ngabonziza Pacifique, Ani Elijah, Yakubu Issah, Mugisha Didier, Msanga Henry na Byiringiro Lague.
Umukino watangiye ikipe ya Police FC ifite imbaraga isatira cyane ndetse hari aho Mugisha Didier yarekuye ishoti ryashoboraga guteza ibibazo, gusa Ishimwe Pierre arishyira muri koroneri itagize icyo itanga.
Police FC yakomeje gusatira binyuze ku barimo Byiringiro Lague gusa ba myugariro ba APR FC bakihagararaho. Ku munota wa 18 Byiringiro Lague yacomekeye umupira mwiza Bigirimana Abeddy ari imbere y’izamu gusa umucikaho gato.
Ku munota wa 25 APR FC yaje gukosora Police FC ibyaza umusaruro uburyo bwa mbere yari ibonye imbere y’izamu aho Ruboneka Jean Bosco yazamuye koroneri umupira usanga Djibril Ouattara ashyiraho umutwe umupira uruhukira mu nshundura ku burangare bwa ba myugariro ba Police FC.
Nyuma y'uko ikipe y’Ingabo z’igihugu ifunguye amazamu yakomeje gusatira binyuze ku barimo Mugisha Gilbert warekuraga amashoti ya kure. Hari aho Police FC yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku mupira wagaruwe na Bigirimana Abeddy ubundi Ani Elijah ashyiraho umutwe ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato cyane.
Abakinnyi ba Police FC bakomeje kwerekana ko batishimiye ibyemezo by’umusifuzi ndetse biza kuviramo Byiringiro Lague guhabwa ikarita y’umuhondo.Igice cya mbere cyarangiye APR FC ikiyoboye n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri kigitangira APR FC yari ibonye igitego cya kabiri ku mupira wazamuwe na Byiringiro Gilbert usanga Denis Omedi ashyiraho umutwe ariko Rukundo Onesime aba maso. Police Fc yakomeje kurushwa mu bijyanye no guhererakanya umupira ndetse yo n'iyo yawufataga igashaka uburyo yagera imbere y’izamu, yahitaga iwamburirwa mu kibuga hagati.
Ku munota wa 58 Nyamukandagira yarase igitego cyabazwe ku mupira Denis Omedi yafashe acenga David Chimeze gusa arekuye ishoti umunyezamu arikoraho rijya muri koroneri itagize icyo itanga. Police FC yaje kubona uburyo bwa mbere buremereye mu gice cya kabiri ku mupira Mugisha Didier yahaye Ishimwe awuhindura imbere y’izamu Bigirimana Abeddy ashyiraho umutwe ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato cyane.
Mashami Vincent yaje gukora impinduka mu kibuga havamo BIgirimana Abeddy na Mugisha Didier hajyamo Chukwuma Odili na Iradukunda Simeon. Ku munita wa 77 Police FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Ngabonziza Pacifique na Byiringiro Lague hajyamo Hakizimana Muhadjiri na Muhozi Fred. Darko Novic wa APR FC nawe yahise akora impinduka havamo Djibrill Ouattara .
Mu minota ya nyuma y'umukino Ishimwe Pierre yatabaye APR FC ku ishoti riremereye ryarekuwe na Msanga Henry gusa arishyira muri koroneri itagize icyo itanga. Umukino warangiye APR FC itsinze igitego 1-0 ihita isezerera Police FC ifite igikombe cy’Amahoro giheruka ku giteranyo cy'ibitego 2-1 yerekeza ku mukino wa nyuma.
APR FC izahura n’irava hagati ya Rayon Sports na Mukura VS zo zirakina saa Moya n’iminota 30 muri Stade Amahoro. Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 4 z’ukwezi kwa 5.
Djibrill Ouattara yishimira igitego yatsinze
APR FC yerekeje ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro