APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

Imikino - 12/07/2025 6:23 AM
Share:

Umwanditsi:

APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo kugira intsinzi enye imbere ya REG BBC mu mikino ya kamarampaka.

Kuri uyu wa Gatanu muri BK Arena ni bwo hari hategerejwe umukino wa 5 mu ya nyuma ya kamarampaka ya shampiyona muri Basketball.

Ni umukino wari ifite kinini uvuze kuko ikipe y’Ingabo z’igihugu yasabwaga kuwutsinda ubundi igatwara igikombe.

APR BBC mu gace ka mbere yaje iri hejuru binyuze ku bakinnyi bayo barimo Youssoupha Ndoye ubundi igasoza iyoboye n’amanota 17 kuri 15.

Mu gace ka kabiri REG BBC nayo yaje ifite imbaraga binyuze ku barimo Muhizi Prince ubundi igice cya mbere kirangira cya kinyuranyo cy’amanota cyashizemo amakipe yombi anganya amanota 35 kuri 35.

Mu gace ka gatatu APR BBC yaje kongera kujya imbere ya REG BBC igasoza iri imbere n’amanota 56 kuri 54.

Mu gace ka nyuma iyi kipe yakomerejeho ubundi isoza umukino ifite amanota 81 kuri 72 ya REG BBC ihita iba intsinzi ya Kane kuri imwe ihita inegukana igikombe cya shampiyona ya 2025.

Iki cyahise kiba igikombe cya 16 Iyi kipe itwaye muri rusange naho kiba icya 3 yikurikiranya. APR BBC niyo izahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL mu mwaka utaha.

James Mayer utoza APR BBC niwe watowe nk’umutoza w’umwaka naho Youssou Ndoye we aba umukinnyi mwiza w’imikino ya kamarampaka.

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba APR BBC nyuma yo gutwara igikombe

APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2025



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...