Apple yamaze kugera ku gaciro ka Tiriyari 4 z’amadorari

Ikoranabuhanga - 28/10/2025 3:45 PM
Share:
Apple yamaze kugera ku gaciro ka Tiriyari 4 z’amadorari

Apple yinjiye mu itsinda ry’abakora ubucuruzi bw'ikoranabuhanga gusa bafite agaciro gasaga tiriyari 4 z’amadorari ku isoko. Yiyongereye ku bindi bigo by’ikoranabuhanga bikomeye nka Nvidia na Microsoft, byabigezeho mbere muri uyu mwaka.

Ku wa Kabiri, imigabane ya Apple yazamutseho 0.1%, ikomeje kuzamuka kubera igurishwa ryiza rya iPhone 17, cyane cyane mu Bushinwa aho isoko ryari rigoye kuri Apple. Yahise igira agaciro ka tiriyari $4, ni ukuvuga arenga tiriyari 5,814 Frw [5,814,068,000,000,000 Frw] nk'uko tubicyesha CNN.

Uyu muvuduko ni igisubizo ku bihe bibi Apple yanyuzemo mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo imigabane yayo yagabanukaga bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo imisoro ya Perezida Donald Trump, gutinda ku bicuruzwa bya AI, n’igitutu cyo gukora telefoni zayo mu gihugu imbere. Mu kwezi kwa Mata, Apple yatakaje agaciro ka miliyari $310 mu munsi umwe w’ubucuruzi.

Ariko ubu, iPhone ikomeje gukurura abakiriya no kuzamura isoko rya Apple, nubwo ikigo kiri inyuma mu irushanwa rya AI. Imigabane ya Apple yazamutseho hafi 7% muri uyu mwaka, ugereranyije n’izamuka rya 30.7% yabonye mu 2024, kandi riri munsi ya 17% ryazamutse ku isoko muri rusange.

Uyu mwaka, amasosiyete y’ikoranabuhanga yabonye izamuka rikomeye kubera ubwiyongere bwa AI. Nka Nvidia na Microsoft bageze ku gaciro ka tiriyari 4 mbere ya Apple, byerekana akamaro ka AI.

Apple yabaye ikigo cya mbere cyageze kuri tiriyari $1 mu 2018, tiriyari $2 mu 2020, tiriyari $3 mu 2022, ariko ntiyageze ku rwego rwa tiriyari $3 kugeza muri Kamena 2023.

Nubwo AI igenda izamuka, iPhone ikomeje kuba imbarutso ikomeye y’izamuka rya Apple. Ku wa 20 Ukwakira, Umusesenguzi wa Wedbush Securities, Dan Ives, yaragize ati: “Biragaragara ko (CEO Tim) Cook n’ikipe ye babonye amahirwe akomeye hamwe na iPhone 17, ubu isoko ririndiriye gahunda nyamukuru ya AI.”

Agaciro ka Apple gakomeje gutumbagira ku isoko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...