Ibi yabitangaje mu mugoroba wihariye wo gusangira n'abaramyi n'abakozi b'Imana uzwi nka Worshippers Dinner, wabaye ku wa 11 Kamena 2026 muri Kigali Marriott Hotel, mu giterane ngarukamwaka cya 7 Days of Worship 2026 [Iminsi irindwi yo kuramya Imana].
Ubwo yaganirizaga abari bitabiriye, Apostle Mignonne Kabera yahamagariye abantu bose kuzitabira igitaramo cya Ambassadors of Christ Choir yo mu Itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi, anemeza ko na we azaba ahari kugira ngo ashyigikire umurimo w'iyi korali imaze imyaka 30 ikora ivugabutumwa.
Yagize ati: "Mbatumiye mu gitaramo cya Ambassadors of Christ Choir kizaba tariki ya 30 Kanama 2026. Nziyeranja [nzakora ibishoboka byose mpaboneke]. Ndashima Imana ko Représentant wanyu ari inshuti yanjye. Nzaza, turabakunda cyane."
Apostle Mignonne yanavuze ko akunda Sarah Sanyu Uwera, umwe mu baririmbyi b'imena ba Ambassadors of Christ Choir, amushimira ko akora neza umurimo wo kuririmbira Imana. Yagize ati: "Ntabwo nava hano ntabikubwiye...turagukunda cyane."
Sarah Sanyu Uwera yari mu baramyi bitabiriye uwo mugoroba wo gusangira n'abaramyi, hamwe n'abandi bakozi b'Imana n'abahanzi ba Gospel barimo Alexis Dusabe, Gaby Kamanzi, Ben & Chance, Nelson Manzi, Arsène Tuyi, René na Tracy, n'abandi benshi.
Igiterane cya 7 Days of Worship 2026, cyateguwe na Women Foundation Ministries na Noble Family Church, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "ABBA FATHER", ishingiye ku ijambo riboneka mu Abagalatiya 4:6, rigira riti:
"Kandi kuko muri abana bayo, ni cyo cyatumye Imana yohereza Umwuka w'Umwana wayo mu mitima yacu uvuga uti: 'Abba, Data.'"
Iki giterane cyabaye umwanya wo gushimangira ubumwe bw'abakozi b'Imana, gusabana kw'abaramyi no gukomeza gukangurira Abakristo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu mpano zitandukanye Imana yabahaye.
Ambassadors of Christ Choir ibarizwa mu Itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi rya Remera, igeze kure imyiteguro yo kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo w'ivugabutumwa binyuze mu muziki.
Ibirori nyamukuru byo kwizihiza iyi sabukuru bizasozwa n'igitaramo cyiswe "30 Years of Ambassadors of Christ", gifite insanganyamatsiko igira iti "God Painted Our Story", cyangwa mu Kinyarwanda, "Imana ni Yo Yanditse Amateka Yacu."
Ni igitaramo gitegerejwe cyane n'ibihumbi by'abakunzi ba Gospel baturutse mu Rwanda no mu mahanga. Kizabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026.
Ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026, ni bwo Ambassadors of Christ yatangaje ko amatike y'iki gitaramo yamaze kugera ku isoko, inatangiza gahunda yo guha amahirwe abagura amatike mbere, aho bayabona ku giciro gito.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, Ambassadors of Christ yagize iti: "Friends! The wait is finally over! Tickets to the '30 Years of Ambassadors of Christ' concert are officially available with Early Bird discount. Get yours today and let everyone know!"
Mu Kinyarwanda, bagize bati: "Nshuti zacu, igihe cyo gutegereza kirarangiye! Amatike y'igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 ya Ambassadors of Christ Choir yamaze kugera ku isoko ku mugaragaro, kandi ari kugurishwa ku giciro cyihariye cya Early Bird. Ihutire kwigurira itike yawe uyu munsi kandi ubimenyeshe inshuti zawe n'abandi bose!"
Amatike ari mu byiciro bitandukanye: Upper Zone ni 10,000 Frw ku bazayagura ku munsi w'igitaramo, ariko abayagura mbere yacyo bari kuyabona ku 5,000 Frw. Lower Zone ni 15,000 Frw, ariko mbere y'igitaramo ari kugura 10,000 Frw.
Amatike yo mu gice cya Ground Floor ari kugura 20,000 Frw; ayo muri CIP ni 30,000 Frw; ayo muri Premium ni 25,000 Frw, naho ayo muri Platinum Zone ni 50,000 Frw.
Ku bashaka kugura amatike hakiri kare, ashobora kuboneka kuri www.ticqet.rw cyangwa bakifashisha kode *513*1*1#. Uwakenera andi makuru arambuye yahamagara kuri telefone zikurikira: 0787837802 cyangwa 0780162106.
Ambassadors of Christ ni korali y'ubukombe mu Rwanda no muri Afurika. Yagize uruhare rukomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda no hanze yarwo. Yatanze ibyiringiro n'ihumure ku bantu ibihumbi binyuze mu biterane by'ivugabutumwa, amakoraniro n'imbuga nkoranyambaga.



Ambassadors of Christ Choir igeze kure imyiteguro y'igitaramo izakorera muri BK Arena


Apostle Mignonne Kabera yatangaje ko azitabira igitaramo cya Ambassadors of Christ Choir
Ambassadors of Christ igiye gukorera muri BK Arena igitaramo cyo gushima Imana yabanye nayo mu myaka 30 ishize
REBA IMWE MU NDIRIMBO ZIKUNZWE CYANE ZA AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR
