Antoinette Rehema wamamaye mu "Kuboroga" agarukanye indirimbo nshya "Ibindi Bitwenge" - VIDEO

Imyidagaduro - 19/10/2025 10:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Antoinette Rehema wamamaye mu "Kuboroga" agarukanye indirimbo nshya "Ibindi Bitwenge" - VIDEO

Umuramyi Antoinette Rehema ukorera umuziki mu gihugu cya Canada, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo "Kuboroga" aho ahamagarira abakristo kuborogera Itorero, kuri ubu yasohoye indirimbo nshya y'amashusho yise ’’Ibindi bitwenge’’.

"Ibindi Bitwenge" ni indirimbo nshya yanditswe na Antoinette Rehema. Amajwi yayo yakozwe na Loader naho amashusho atunganywa na Santos Grial Bagwela. Ije isanga izindi zirimo: "Ubibuke", "Agaherezo", "Beautiful Gates", "Impozamarira", "Simaragido", "Ibinezaneza" ndetse na "Kuboroga". Mu muziki we, yifatanya n'abaseka, akanababarana n'abarira.

Yamamaye cyane mu ndirimbo yise "Kuboroga" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 77 kuri Youtube. Muri iyi ndirimbo ahanika ijwi, agasaba abagore bose bazi kuboroga, guhaguruka 'bakaborogera Itorero.' Ati: "Turanyazwe bagenzi, dukozwe n'isoni kuko twataye igicaniro. Mutebuke tuboroge, dutakambe ku bw'itorero, dore ryabaye itongo, wenda amarira yacu Umwami Imana yayumva".

Antoinette Rehema yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "Ibindi Bitwenge" ari iy’amashimwe, ubutumwa burimo akaba ari ijambo ry’Imana riboneka mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 9:1-41. Mu gusobanura ubu butumwa, yagize ati: “Iyo Imana igize icyo igukorera, rimwe na rimwe abantu batangira kwibaza bati: ‘Ese uyu ni we cyangwa si we?’”

Yifashishije inkuru ya Barutimayo wo muri Bibiliya wari ufite ubumuga bwo kutabona, ati: “Igihe Yesu yahumuraga Barutimayo, Abafarisayo ntabwo bahise babyumva. Abajyaga bamubona asabiriza ntibiyumvishaga kongera kumubona ahimbaza Imana mu rusengero ku bw’imirimo ikomeye Imana yamukoreye.”

Yabihuje n’ubuzima busanzwe ati: “Ibaze nko guhura n’umubyeyi waherukaga kubona yarabuze urubyaro, mukongera guhura atwawe mu modoka n’umwana w’umusore, wamubaza uti ‘ese uyu mwana ni uwa mukuru wawe?’ kuko uzi ko nta rubyaro afite, akagusubiza ati: ‘Oya, uyu mwana ubona ni umusore Imana yampereye ubuntu bwayo’. Aha ngaha, n’iyo waba utizera, mu mutima wawe hashibukamo ishimwe riremereye.”

Muri iyi ndirimbo ye nshya, uyu muhanzikazi aririmba agira ati: “Mwami w’abami, gakiza kanjye, sinzongera gushidikanya ku magambo yawe. Urantabaye, nongeye kubona ko uhambaye. Wongeye gutuma ntangara, uko wabivuze ni na ko ubikoze, binarenze uko nabyumvaga. Nzakunambaho kuko sinabaho ntari munsi y’ubushake bwawe.”

Mu nyikirizo, arongera ati: “Sinziringira agahato, sinzatinya umunyago. Nzahungira mu bwihisho bwawe, mu mababa yawe, mu ihema ryawe nzahaguma maze twa dutero shuma tuzaze nkomereye mu maboko yawe.”

Antoinette Rehema ni umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Gospel, akaba akorera umuziki muri Canada. Afite izina rikomeye mu karere, ugendeye ku bikorwa yahakoze mu myaka yashize birimo iby'ubugiraneza ndetse n’iby’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ari ku isonga mu bahanzi nyarwanda ba Gospel bo muri Diaspora bari gukora cyane.

Tariki ya 21 Ukwakira 2017, yakoreye igitaramo gikomeye i Kampala muri Uganda, aho yari yatumiye Gaby Irene Kamanzi na Pastor Wilson Bugembe. Kwinjira byari amashiringi ya Uganda 20,000 muri VIP n’amashiringi 10,000 mu myanya isanzwe. Yitabiriye kandi igitaramo “Amashimwe Live Concert” cya Alpha Rwirangira cyabereye muri Canada, mu mujyi wa Ottawa, kuwa 23 Ugushyingo 2024.

Antoinette Rehema yongeye gukora mu nganzo aririmba "Ibindi Bitwenge"

REBA INDIRIMBO NSHYA "IBINDI BITWENGE" YA ANTOINETTE REHEMA

REBA INDIRIMBO "KUBOROGA" YA ANTOINETTE REHEMA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...