Mu gitondo cyo kuwa 22/04/2025,
muri Katedrali ya Ruhengeri, habereye Misa yo gusabira Nyirubutungane Papa
Francisco witabye Imana ku wa Mbere tariki 21/04/2025. Iyo Misa yatangiye saa
moya zaa mugitondo, iyoborwa na Musenyeri Gabin Bizimungu ari kumwe n'abandi
basaseridoti.
Ku gicamunsi cyo ku munsi w'ejo kandi, Arkiyepiskopi wa
Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yayoboye Igitambo cya Misa yo gusabira Papa
Francis uherutse kwitaba Imana. Iyi misa yabereye muri Paruwasi Cathédrale
Saint Michel.
Nk’uko byatangajwe na Arikiyesipikopi ya Kigali ibinyujije
ku rubuga rwayo rwa x, nyuma y’Igitambo cya Misa Arkiyepiskopi yafunguye
igitabo kigenewe kunyuzwamo ubutumwa bwo guherekeza Papa Fransisko (Livre de
condoléances), aho abazajya babyifuza bose bazajya bandikamo kugeza ku munsi
w’ishyingurwa rye, kuwa 26/04/2025.
Muri Katedrali ya Ruhengeri, habereye Misa yo gusabira Nyirubutungane Papa Francisco witabye Imana, cyayobowe na Musenyeri Gabin Bizimungu
Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yayoboye Igitambo cya Misa yo gusabira Papa Francis uherutse kwitaba Imana. Iyi misa yabereye muri Paruwasi Cathédrale Saint Michel