Izi mvubu zaturutse muri Colombia, aho zagejejweyo na Pablo Escobar mu myaka ya 1980 mu buryo butemewe, zikaza kuguma muri icyo gihugu nyuma y’urupfu rwe mu 1993.
Ubu zimaze imyaka zikwirakwira mu migezi n’ibiyaga bya Colombia, aho
zimaze no kuba ikibazo gikomeye ku bidukikije no ku mutekano w’abaturage kubera
ubwiyongere bwazo budasanzwe.
Mu gihe Colombia ikomeje gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo, Anant
Ambani yatangaje ko pariki ye ya Vantara iherereye muri Gujarat mu Buhinde
yiteguye kwakira no kwita kuri zimwe muri izo mvubu.
Anant, uzwi mu bikorwa by’ubugiraneza no kurengera
inyamaswa, yagaragaje ko atabona ibi nk’igitangaza, ahubwo nk’inshingano
y’abantu bafite ubushobozi bwo gufasha ibinyabuzima biri mu kaga.
Yagize ati: “Iyo ufite ubushobozi, uba ufite n’inshingano yo kurengera ubuzima, yaba ubw’abantu cyangwa ubw’inyamaswa. Vantara yiteguye kuziha ubuzima bushya.”

Icyakora, abamuzi bavuga ko Anant Ambani azwiho kubaho ubuzima buhambaye
n’imihango ikomeye yagiye imuranga, harimo ubukwe bwe bwavuzwe cyane ku isi,
aho abaririmbyi bakomeye mpuzamahanga n’abo muri Bollywood bishyuwe agatubutse
kugira ngo basusurutse ibirori byitabiriwe n’abantu bakomeye baturutse imihanda
yose y’isi.
Abasesenguzi bavuga ko iki cyifuzo cye cyo kwakira “cocaine hippos”
kigaragaza uburyo akomeje kwagura ibikorwa bye bijyanye no kurengera inyamaswa,
ariko nanone kikerekana ubukire n’ubushobozi bitagira imbibi bw’umuryango wa
Ambani.
Kugeza ubu, Leta ya Colombia ntiragira icyo ibivugaho ku mugaragaro, mu gihe
ibiganiro mpuzamahanga bikomeje ku bijyanye n’ahazaza h’izi mvubu zimaze kuba
ikimenyetso kidasanzwe cy’amateka ya Pablo Escobar.
Iyi nkuru ducyesha BBC ikomeje gukurura impaka ku isi, bamwe bayifata nk’igisubizo cy’ubutabazi ku nyamaswa, abandi bakayifata nk’ikimenyetso cy’ubukire n’ububasha budasanzwe bwa bamwe ku isi.
Pablo Escobar yari muntu ki?
Pablo Escobar yavukiye mu gihugu cya Colombia mu 1949, yavutse ari uwa 3 mu muryango w’abana 7. Yize kaminuza ariko aza kuyivamo atarangije yishora mu byaha bitandukanye byavagamo amafaranga.
Yatangiye yiba imodoka, agurisha mu buryo bw’ubujura cyangwa uburiganya ibintu bitandukanye, yaje kujya ashimuta abantu akabarekura ahawe amafaranga menshi, nyuma aza kwinjira mu bucuruzi bwa kokayine yajyanaga muri amerika mu myaka ya za 1970
Ubucuruzi bwe bwaje gukomera ku buryo mu gihe cye nibura yabashije gutunga miliyari 42 z’amadolari. Ukurikije uko amafaranga yikubye agaciro muri iki gihe, ayo mafaranga angana na miliyari 107 z’amadolari muri 2017.
Ubu bucuruzi bwe yabaga afite abandi ahanganye nabo ku isoko, byabyaraga kwicana hagati y’abakozi be n’abapolisi, abacamanza, abanyapolitiki abandi bacuruzi n’abandi bantu benshi batandukanye. Escobar yashatse umugore afite imyaka 27, hari muri 1976, umugore we Maria Victoria Henao yari afite imyaka 15 babyarana abana 2.
Yaje kwicwa na polisi mu 1993 aho yari yihishe nyuma yo gutoroka gereza, yicwa arashwe isasu mu gutwi. Yari afite imyaka 44 y’amavuko. Ni umwe mu bashinze Medellín Cartel, umuryango ukorera kuri gahunda mu buryo butangaje ucuruza ibiyobyabwenge mu bice byose by’isi ndetse na n’ubu iracyakora.
Pablo Escobar niwe mucuruzi w’ibiyobyabwenge ukomeye kandi ufite amafaranga wabayeho ku isi, niwe kandi wari utinyitse, ugira ubugome, udatinya ikintu na kimwe kandi wica abantu benshi. Mu gihe cye ngo Medellín Cartel yamaze imyaka irenga 20 ikomeye kurusha leta ya Colombia.

Imvubu zizwi ku izina rya “cocaine hippos” zaturutse kuri Pablo Escobar wari ruharwa mu bwicanyi no mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge
