Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Florida, Kleber yari yafunguriye
muri resitora imwe yo mu gace atuyemo, aho yafashe ifunguro rya mu gitondo rifite
agaciro ka $27.55 (ahwanye na
35,000 Frw). Nyuma yo kurirya, yanze kwishyura avuga ko “Eminem azaza kubikora kuko ari umugabo we.”
Abakozi ba resitora bavuga ko babanje gutekereza
ko ari ikosa cyangwa urwenya, ariko nyuma yo kubona adafite amafaranga ndetse
akananga kuvuga amazina ye nyakuri, bahise bitabaza inzego z’umutekano.
Polisi yahageze isanga ibyo avuga nta shingiro
bifite, maze imuta muri yombi imushinja gukoresha
impuha no kwanga kwishyura serivisi yakoresheje.
Kugeza ubu, Kleber afungiye mu kigo cya Polisi cya Florida mu gihe iperereza rikomeje, mu rwego rwo gusobanura impamvu y’iki gikorwa cyatunguye benshi.
