Amerika: Yiyise umugore wa Eminem mu kwirinda kwishyura ifunguro yariye

Inkuru zishyushye - 23/10/2025 8:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Amerika: Yiyise umugore wa Eminem mu kwirinda kwishyura ifunguro yariye

Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haravugwa inkuru itangaje y’umugore witwa Jennifer Kleber w’imyaka 54, wafashwe na Polisi nyuma yo kwiyita umugore w’umuraperi w’icyamamare Eminem kugira ngo yirinde kwishyura fagitire ye y’amafunguro.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Florida, Kleber yari yafunguriye muri resitora imwe yo mu gace atuyemo, aho yafashe ifunguro rya mu gitondo rifite agaciro ka $27.55 (ahwanye na 35,000 Frw). Nyuma yo kurirya, yanze kwishyura avuga ko “Eminem azaza kubikora kuko ari umugabo we.”

Abakozi ba resitora bavuga ko babanje gutekereza ko ari ikosa cyangwa urwenya, ariko nyuma yo kubona adafite amafaranga ndetse akananga kuvuga amazina ye nyakuri, bahise bitabaza inzego z’umutekano.

Polisi yahageze isanga ibyo avuga nta shingiro bifite, maze imuta muri yombi imushinja gukoresha impuha no kwanga kwishyura serivisi yakoresheje.

Kugeza ubu, Kleber afungiye mu kigo cya Polisi cya Florida mu gihe iperereza rikomeje, mu rwego rwo gusobanura impamvu y’iki gikorwa cyatunguye benshi.


 Src: TMZ



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...