Amerika yataye muri yombi Nsabumukunzi Faustin ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakuru ku Rwanda - 25/04/2025 7:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Amerika yataye muri yombi Nsabumukunzi Faustin ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwataye muri yombi Umunyarwanda Nsabumukunzi Faustin ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. ‎

Uyu mugabo wari utuye muri Leta ya New York yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 24 Mata 2025. 

‎Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yashyize hanze itangazo rigaragaza ko Nsabumukunzi yabeshye inzego z’icyo gihugu kuva mu 2003 ubwo yahabwaga ibyangombwa byo kwinjirayo nk’impunzi, mu 2007 agahabwa ’green card’, naho mu 2009 no mu 2015 akandika asaba guhabwa ubwenegihugu bwa Amerika.

‎‎Amerika yagaragaje kandi ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nsabumukunzi yari Konseye, akaba akurikiranyweho uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri segiteri yari ayoboye.

‎Nsabumukunzi Faustin w’imyaka 65 azagezwa imbere y’Umucamanza w’Akarere k’Iburasirazuba ka NewYork, Joanna Seybert, kugira ngo hafatwe umwanzuro kuri dosiye ye. 

‎‎Ntabwo akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gusa ahubwo anakurikiranyweho uburiganya mu kubona visa, ndetse no gushaka kubona ubwenegihugu binyuranyije n’amategeko inshuro ebyiri aho aramutse abihamijwe n’urukiko yakatirwa igifungo cy’imyaka 30.

‎‎Nsabumukunzi wabaye Konseye wa Segiteri Kibirizi, ubu ni mu Karere ka Gisagara yahamijwe n’Inkiko Gacaca uruhare muri Jenoside adahari.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...