Shanice Crews, umugore
w’imyaka 28 wari ufite abana babiri, yaburiwe irengero mu kwezi kwa Nyakanga
2021. Kuva ubwo, umuryango we ntiwongeye kumuca iryera cyangwa ngo wumve
amakuru ye nk'uko inkuru dukesha ikinyamakuru PEOPLE ibitangaza.
Mu kwezi kwa Gashyantare
2024, polisi yamenyesheje umuvandimwe we witwa Shanita Hopkins ko umurambo wa
Shanice wabonetse, kandi ko yapfuye azize ikiyobyabwenge cya cocaine.
Umurambo wari warangiritse cyane, bituma umuryango we udashobora kuwumenya neza.
Bahise bawutwika, banategura umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.
Ariko hashize amezi 7,
muri Ugushyingo 2024, Shanita yaje kubona ubutumwa buturutse ku muntu atazi,
bumubwira ko Shanice atapfuye. Uwo muntu yamwoherereje ifoto amubwira ati: “Madamu, mfite impungenge. Umuvandimwe wawe
siwe wapfuye. Yari yitabiriye igikorwa cy’ubwitange nakoze uyu munsi.”
Ibyo byaratunguranye cyane,
bituma bagaruka kubaza polisi no kwa muganga. Ariko ibiro by’abapima imirambo
byo byababwiye ko amenyo y’umurambo bari batwitse yahuraga neza n’ay’umuntu
wabo, Shanice.
Shanita yavuze ko ibyo
banyuzemo byabashenguye umutima. Ati: “Twahuje
ivu ry’iyo nzirakarengane n’ivu rya mama. Ntitwakwibagirwa uburyo twabwiwe ko
Shanice yapfuye, ko bamusanze hanze nk’umuntu utagifite agaciro. Twatakaje
amarira n’igihe, kandi ibyo byose ntituzabigarura.”
Ubuyobozi bushinzwe
gusuzuma imirambo bwemeye kwishyura amafaranga yakoreshejwe mu gutwika no
gushyingura uwo muntu, ariko umuryango wavuze ko ugiye kuregera inkiko.
Nubwo Shanice atigeze yongera kwegera umuryango we, Shanita yavuze ko agikunda umuvandimwe we nubwo agifite agahinda n'umujinya. Ati: “Ndacyamukunda. Sinzi niba nzigera nibagirwa ibyabaye, ariko icyo nifuza ni uko amenya ko namukundaga kandi ko ibyo twari twapfuye bitakiri ngombwa.”