Amerika: Umugabo yajyanye irimbi mu nkiko nyuma y'igihe asura igituro cy'undi muntu yibwira ko ari umubyeyi we

Utuntu nutundi - 08/06/2025 1:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Amerika: Umugabo yajyanye irimbi mu nkiko nyuma y'igihe asura igituro cy'undi muntu yibwira ko ari umubyeyi we

Umugabo witwa Chris Demirchyan yajyanye mu nkiko irimbi rya Forest Lawn Memorial Park riherereye I Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gusanga ikibumbano cyanditseho izina rya nyina cyari kimaze imyaka isaga itatu kiri ku gituro kitari icye.

Chris arega iri rimbi ibyaha birimo kumutera ihungabana, kutubahiriza amasezerano, uburangare no kumubeshya, kandi arasaba ko bamwishyura indishyi z’umubabaro, igihombo ndetse n’ibindi byamugizeho ingaruka.

Amakuru aturuka muri dosiye iri mu rukiko agaragaza ko mu mwaka wa 2008, ababyeyi ba Chris baguze imyanya ibiri yo gushyingurwamo. Nyuma y’imyaka ine, Chris yasabye ko iyo myanya yarekurwa kugira ngo umuryango wabo ubashe kubona imyanya itandatu ituranye, maze abasha kubona indi myanya ine y’inyongera.

Nyina wa Chris yapfuye muri Nyakanga 2021, maze ashyingurwa mu gituro kimwe muri iyo myanya yari yaraguzwe. Mu kwezi gukurikiyeho, Chris yasinyanye amasezerano n’irimbi yo gushyira ikibumbano cy’amazina ya nyina ku gituro, ariko nk’uko bivugwa muri iyo dosiye, icyo kibumbano cyaje gushyirwa ku gituro kitari icye.

Chris n’umuryango we bakomeje gusura icyo gituro, bibwira ko ari ho nyina aruhukiye, kugeza mu mwaka wa 2025 ubwo se wa Chris yapfaga. Bashyizeho gahunda yo kumushyingura iruhande rw’aho bibwiraga ko nyina ari, ariko ubwo umuhango wo kumushyingura wari urimbanyije, ni bwo babwiwe ko nyina yari ashyinguye neza ahabugenewe, ariko ikibumbano cyashyizwe ahandi.

Chris yavuze ko yiyumvise nk’uwongeye kubura nyina bwa kabiri, agira ati: “Byarantangaje cyane, biranambabaza. Nari maze imyaka ine njya gusura igituro cy’undi muntu nzi ko ari mama. Twajyagayo kenshi tumusabira, tumusuhuza, ariko twabwiraga ubusa.”

Marine Demirchyan, mushiki wa Chris, nawe yagize icyo abivugaho, agira ati: “Twari tuzi ko twamuhaye ahantu heza ho kuruhukira. Ariko kubona ikibumbano cye ku gituro kitari icye, byari nko kongera kumupfusha.”

Nk’uko dosiye ibivuga, ubuyobozi bw’irimbi bwemeye amakosa, bukuraho ikibumbano cyari cyarashyizwe ahatari ho, bukimurira ku gituro nyakuri.

Chris yavuze ko ibi byamuteje ihungabana rikomeye, arangwa n’agahinda gakabije, urujijo n’imihangayiko ikomeye yo mu mutima. Yongeyeho ko yabihombeyemo mu buryo bw’amafaranga, ndetse bikaba byaramusigiye igikomere kidakira.

Umwunganizi we, Me Rosie Zilifyan, yavuze ko iri rimbi ryateshutse ku nshingano zaryo, ati: “Ntibyari bikwiye ko irimbi rinanirwa kuzuza inshingano z’ibanze zo gushyira ikimenyetso ku gituro cy’umuntu wapfuye. Ibi si uburangare gusa, ni ubugome buteye agahinda. Tugamije guharanira ubutabera kuri uyu muryango no kurinda ko irindi tsinda ry’abantu ryazahura n’uru rupfu rwa kabiri.”

Ubuyobozi bwa Forest Lawn Memorial Park kugeza ubu ntabwo bwigeze bugira icyo butangaza kuri iki kibazo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...