Amerika n’Ubushinwa bumvikanye gushyira "agapira hasi"

Hanze - 12/05/2025 8:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Amerika n’Ubushinwa  bumvikanye gushyira "agapira hasi"

Nyuma yo gutangiza ihangana rikomeye ry’ubucuruzi, Amerika n’Ubushinwa bemeranyije koroherana mu buryo bw’ubucuruzi ndetse bakagabanya imisoro yashyizweho ku mpande zombi.

Abayobozi bakuru bo muri Guverinoma ya Amerika iyobowe na Donald Trump batangaje ko bageze ku masezerano y’ubucuruzi n’Ubushinwa nyuma y’iminsi ibiri y’ibiganiro byabereye i Geneva.

Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byatangaje ko habayeho “amasezerano y’ubucuruzi n'Ubushinwa” mu itangazo ryasohotse ku ya 11 Gicurasi, ariko ntibatangaza ibikubiye muri ayo masezerano.

Iri tangazo ryatangajwe mbere y’uko benshi babyitega, nyuma y’uko Trump ashyizeho 145% y’imisoro ku bicuruzwa bitumizwa muri Amerika biva muri China, bikaba byaragabanyije cyane ubucuruzi bwageraga kuri miliyari $600 buri mwaka hagati y’ibi bihugu bibiri bihagaze neza ku Isi.

Mu kiganiro kigufi Jamieson Greer, uhagarariye Amerika mu bucuruzi mpuzamahanga yagiranye n’abanyamakuru i Geneva, yagize ati “Icy’ingenzi ni uko dukwiye gusobanukirwa no kwishimira ko twageze ku masezerano vuba cyane, bigaragaza ko impaka zari zihari zishobora kuba zitari nini nk’uko byakekwaga.”

Yongeyeho ati: “Ariko, ibyo byose byasabye imyiteguro myinshi mu minsi ibiri ishize.”

Nubwo bitarasobanuka neza ibikubiye muri aya masezerano, impande zombi zivuga ko byari ngombwa gutangirana icyizere no gusubiza ubucuruzi ku murongo, nyuma y’imyaka myinshi y’amakimbirane n’imisoro ihanitse yashyirwaga ku bicuruzwa byaturukaga impande zombi.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...