Amerika na Ukraine byongeye gucana uwaka

Ubukungu - 01/05/2025 12:00 PM
Share:
Amerika na Ukraine byongeye gucana uwaka

Mu rwego rwo gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ukraine byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bukungu, agamije guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kongera ubushobozi bwa Ukraine mu kwiyubaka nyuma y’ingaruka z’intambara.

Aya masezerano atanga uburenganzira kuri Amerika bwo kubona amabuye y’agaciro akenerwa cyane ku isi (rare earth minerals) aboneka muri Ukraine, nka lithium, titanium na uranium. Muri uru rwego, Amerika yiyemeje gushyiraho ikigega cyihariye cy’ishoramari kizafasha Ukraine mu bikorwa byo kongera kubaka ubukungu bwayo bwazahajwe n’intambara.

Binyuze muri "Reconstruction Investment Fund", impande zombi zemeye gushyiramo amafaranga angana (50/50), aya akaba azashorwa mu mishinga y’iterambere mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi, ingufu n’ibikorwa remezo.

Ukraine izungukira muri aya masezerano binyuze mu kubona amafaranga y’ishoramari no kongera ubushobozi bwayo bwo kwiyubaka. Ku rundi ruhande, Amerika izagira amahirwe yo kubona amabuye y’agaciro adakunze kuboneka henshi ku isi, bityo igabanye gusaba aya mabuye mu Bushinwa.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru AP News tariki ya 30 Mata 2025, aya masezerano yari amaze igihe adindizwa kubera kutumvikana ku ngingo zerekeye amafaranga y’ingoboka Amerika yahaye Ukraine mu gihe cy’intambara.

Perezida Donald Trump, uherutse kugaruka ku butegetsi muri Mutarama 2025, yari yasabye ko Ukraine yasubiza ayo mafaranga mbere y’uko amasezerano yemerwa. Nyuma y’ibiganiro byagutse, impande zombi zumvikanye ko ayo mafaranga azabarwa nk’umusanzu wa Amerika muri cya kigega gishya, aho kuba imyenda Ukraine igomba kwishyura.

Aya masezerano agomba kubanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine mbere y’uko atangira gushyirwa mu bikorwa. Ariko impande zombi zagaragaje icyizere cy’uko bigiye gutanga umusaruro wihuse, haba mu kurengera ubukungu bwa Ukraine ndetse no kurinda inyungu za Amerika mu bijyanye n’umutekano w’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishingira ku mabuye y’agaciro.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...