Amerika igiye kongera kuva muri muri UNESCO

Hanze - 23/07/2025 9:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Amerika igiye kongera kuva muri muri UNESCO

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko igiye kongera kuva mu ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, ubumenyi n'umuco (UNESCO), irishinja gushyigikira ibitekerezo bicamo abantu ibice mu by'umuco n'imibereho.

Iki ni kimwe mu byemezo bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, byo gucana umubano n'imiryango mpuzamahanga, nyuma yo gukura Amerika mu ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) no mu masezerano ku kubungabunga ibidukikije ya Paris, no kugabanya inkunga mu bikorwa by'ubutabazi bwo mu mahanga.

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika yavuze ko umurongo w'ibitekerezo bireba isi ugamije iterambere mpuzamahanga wa UNESCO unyuranyije na gahunda yayo y'ububanyi n'amahanga ishyira Amerika imbere ya byose.

Umukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, yavuze ko ibyo bivugwa n'Amerika "bitandukanye n'ukuri kw'ibikorwa bya UNESCO, by'umwihariko mu rwego rwo kwigisha jenoside yakorewe Abayahudi no kurwanya urwango ku Bayahudi".

UNESCO ifite ibihugu binyamuryango 194 ku isi, ndetse izwi cyane ku gushyira ku rutonde imirage inyuranye yo ku isi. Icyemezo cy'Amerika kizashyirwa mu bikorwa guhera mu Kuboza (12) kw'umwaka utaha wa 2026.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...