Iyi myanzuro yafashwe nyuma y’uko Trump yari amaze kunenga bikomeye Umuyobozi w’u Budage ku magambo ye yibasiraga Amerika ku bijyanye n’intambara yo muri Iran. Nubwo hari iri gabanywa, Amerika izasigara ifite abasirikare barenga 30,000 mu Budage.
Umuvugizi mukuru wa Pentagone, Sean Parnell, yavuze ko “Minisitiri w’Intambara yategetse ko abasirikare bagera ku 5,000 bakurwa mu Budage,” anongeraho ko iki cyemezo gishingiye ku isesengura ryimbitse ry’imiterere y’ingabo za Amerika i Burayi. Yavuze ko ibikorwa byo kubakurayo bizarangira mu mezi 6 kugeza ku 12.
Ariko Trump we yavuze ko Amerika izagabanya izindi ngabo kurushaho, zirenga kuri abo 5,000 batangajwe.
Uko intambara ya Iran yagiye irushaho gukaza umurego, umubano hagati ya Amerika n’abayifasha bo muri NATO warushijeho kuzamo igitutu. Iyi ntambara yatangijwe na Amerika itabanje kubimenyesha ibihugu byinshi bya NATO, ibintu byarakaje cyane abayobozi b’i Burayi.
Trump yanashinjije bamwe mu bafatanyabikorwa kuba badatanga umusanzu uhagije muri iyi ntambara, anavuga ko ashobora kugabanya ingabo no mu bindi bihugu nka Italia na Espagne. Mu minsi ishize, Trump yavuze ko Italia nta kintu ifasha, Espagne na yo ikaba itarimo igira uruhare ruhagije.
Abayobozi bakomeye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika bagaragaje impungenge kuri iki cyemezo, bavuga ko gishobora kugabanya ubushobozi bwa gisirikare bwa Amerika i Burayi. Basabye ko aho gukura ingabo mu Burayi, zakwimurirwa mu bihugu byo mu Burasirazuba bw’u Burayi kugira ngo hashimangirwe umutekano wa NATO.
Minisitiri w’Ingabo w’u Budage, Boris Pistorius, yavuze ko iki cyemezo kitatunguranye, ahubwo cyari gitegerejwe, ashimangira ko u Burayi bugomba kongera kwiyubakira ubushobozi bwo kwirindira umutekano.
Minisitiri w’Intebe w’u Budage, Friedrich Merz, yari aherutse kuvuga ko Amerika yagiye mu ntambara ya Iran nta buryo bufatika ifite, ibintu byarakaje Trump, wamushinje kutumva neza ibiri kuba.
CNN ivuga ko u Budage bukomeje kuba igihugu cy’ingenzi kuri Amerika kuko bubitse ibirindiro bikomeye bya gisirikare bya Ramstein Air Base, bikorerwaho ibikorwa bikomeye bya NATO n’ingabo za Amerika mu Burayi.
Nubwo Amerika ivuga ko igabanya abasirikare igendeye ku isesengura ry’imiterere y’ingabo, amagambo ya Trump agaragaza ko hashobora gukurikiraho izindi mpinduka zikomeye mu mikoranire ya gisirikare hagati ya Amerika n’ibihugu by’i Burayi.
